RFL
Kigali

Dua Lipa wakoranye indirimbo na DaBaby igakundwa cyane aricuza icyatumye bakorana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/07/2021 10:47
0


Umuhanzikazi Dua Lipa ukomoka mu Bwongereza wakoranye indirimbo n'umuraperi DaBaby wo muri Amerika yitwa 'Levvitating' igaca uduhigo twinshi, kuri ubu aricuza icyatumye akorana n’uyu muraperi nyuma y'amagambo mabi yavuze ku batinganyi n'abantu barwaye SIDA. Uyu muhanzikazi akaba yababajwe cyane n’aya magambo DaBaby yavuze.



Dua Lipa, umuhanzikazi ukunzwe cyane ku mugabane w'Uburayi ukomoka mu gihugu cy'Ubwongereza, yatangiye kumenyekana cyane kuva mu mwaka wa 2016 ubwo yasohoraga indirimbo yise 'I Can Be The One'. Yakomeje akorana n'abahanzi bakomeye barimo Sean Paul, Miley Cyrus, Martin Garrix n'abandi benshi. Uyu mukobwa kandi yanagiye atwara ibihembo bikomeye birimo MTV Music Award, VMA Award, Britt Award n'ibindi bitandukanye.


Mu kwezi kwa 10 muri 2020 nibwo Dua Lipa yasubiyemo indirimbo ye ‘Levitating’ akayifatanya n'umuraperi ugezweho muri Amerika witwa DaBaby. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane ku rwego rwo hejuru dore ko yaje ku rutonde rw'indirimbo 10 zumvishwe n'abantu benshi kuri murandasi muri uyu mwaka. Nyamara n’ubwo iyi ndirimbo yaciye aka gahigo, Dua Lipa we yamaze gutangaza ko yicuza icyatumye akorana na DaBaby nyuma y’aho uyu muraperi avuze amagambo mabi kubatinganyi n'abantu barwaye Sida.


DaBaby akaba yaravuze aya magambo mu gitaramo cya Rolling Loud Festival cyabaye ku wa mbere w'iki cyumweru. Ubwo yari ari ku rubyiniro (Stage), DaBaby nibwo yatangiye kubwira abitabiriye igitaramo mu byiciro bitandukanye ko bazamura urumuri rw’ama telefone yabo maze ageze ku batinganyi ati: ''Nizere ko nta musore uryamana n’undi musore witabiriye iki gitaramo kuko sintaramira abatinganyi kuko bakorera Sekibi (Devil) niba bahari basohoke''.


DaBaby yakomeje agira ati: ''Niba harimo abarwaye SIDA ndabamenyesha ko mudakwiriye kuza mu bandi bantu''. Aya magambo akimara kuyavuga yahise arakaza abitabiriye igitaramo aribwo uyu muraperi yahise aterwa urukweto kuri Stage. Aya magambo yatumye abantu benshi babwira DaBaby ko yarengereye. Ibi byababaje benshi barimo na Dua Lipa bafitanye indirimbo.


Dua Lipa akaba yamaze gutangaza ko yababajwe n'amagambo DaBaby yavuze ku batinganyi n'abarwaye SIDA ndetse avuga ko nawe bimuteye isoni kuba yarakoranye n’uyu muraperi. Mu magambo ye Dua Lipa yagize ati: ''Ndatunguwe cyane n'amagambo DaBaby yavuze, siniyumvisha ko nakoranye n'umuntu utekereza kuriya. Abafana banjye barabizi ko 100% nshyigikiye umuryango wa LGBT (umuryango w'abatinganyi) Dukwiriye twese gufatanya kurwanya imyumvire mibi abantu bafite ku bantu barwaye Sida''.


Nyuma yo gutangaza ibi Dua Lipa yahise yongera gusaba abafana be ko batakongera kumva indirimbo ye na DaBaby agira ati: ''Ndasaba abafana banjye kutongera kumva ‘Levitating’ nafatanije na DaBaby ahubwo mwumve ‘Levitating’yanjye ya mbere itarimo DaBaby''. Ku ruhande rwa DaBaby we yamaze gusaba imbabazi ku magambo yavuze gusa ntacyo byahinduye kuko kugeza ubu aracyari kunengwa na benshi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND