RFL
Kigali

Umwana w’imyaka 13 watewe inda n’umwana w’imyaka 10, yafashwe ku ngufu bimuviramo gutwita ubu agiye kwibaruka umwana wa Kabiri

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:29/07/2021 9:38
0


Abenshi babifashe nk’amahano! Umwana w’imyaka 13 watewe inda n’umwana w’imyaka 10, yafashwe ku ngufu n’undi mwana w’imyaka 14 bimuviramo gusama ubu agiye kwibaruka umwana wa kabiri.




Uyu mwana w’umukobwa yitwa Darya Sudnishnikova akaba akomoka ahitwa Zheleznogorsk mu gace ka Krasnoyarsk mu Burusiya. Mu munsi ishize yaravuzwe cyane inkuru ye imenyekana hirya no hino ku isi ubwo umukunzi we w’imyaka 10 yamuteraga inda ubu bakaba bafitanye umwana w’umukobwa bise Emilia.

Darya yibarutse uyu mwana mu 2020 yujuje neza imyaka 14. Impamvu byashakuje ni uko ku myaka bafite bidakunze kubaho ko umwana w’umukobwa aba yatwita cyangwa se ngo umwana w’umuhungu w’imyaka 10 abe yatera inda.

Ubu noneho ababyeyi be bumiwe nyuma y’uko uyu mwana w’umukobwa atangaje ko atwite umwana wa kabiri nyuma yo gufatwa ku ngufu n’umwana w’umuhungu bari mu kigero kimwe w’imyaka 14.


Ubu atwite inda y'ibyumweru bitandatu

Darya Sudnishnikova kuri ubu ufite imyaka 15 yavuze ko ibipimo by’abaganga byerekanye ko afite inda y’ibyumweru bitandatu ahamiriza police ko aherutse gufatwa ku ngufu n’umwana w’imyaka 14.

Umubyeyi w’uyu mwana witwa Maksim yatangaje ko uyu mukobwa we asanzwe afite undi muhungu bakundana w’imyaka 17. Mu magambo ye yagaragaje ko yumiwe ubu atazi icyo yakora ati: “Sinzi icyo nakora, sinkizi!” . Yakomeje avuga ko atafata umwanzuro wo gukuramo inda y’uyu mwana.

SRC: https://legitpost.com.ng






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND