RFL
Kigali

Aragukunda ariko ntazigera agusaba kumubera umukunzi ! Iyi nkuru ni wowe yandikiwe !

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:29/07/2021 8:15
0


Ni umukobwa mwiza koko, ni umukobwa usanzwe rwose, afite inzozi n’impumbero ni mwiza. Ni umuhanga ndetse buri kimwe akigira icya nyacyo. Arishima akanishimana n’abandi ariko ntayagara. Arikomeza agashikama kandi iteka amaso ayahoza kubintu byisumbuyeho. Uyu mukobwa abona usobanutse, abona ushoboye akubonamo umukozi, akubonamo ejo heza, aragukun



Mu by’ukuri uyu mukobwa arashaka kukumenya byimbitse. Atekereza ko hari icyo ushobora kumufasha mu buzima kandi yiyumvamo ko bizaba biteye ikimwaro kuri we mu gihe azaba atageze ku ntego ze. Ari kubanza yamenya neza niba koko umukunda by’ukuri nk’uko ubivuga, ku buryo azizera ko ari kumwe n’umuntu umukunda mu gihe azaba yabyeruye.

Uyu mukobwa iteka ahora akubwira ngo wirinde , ngo wiyiteho ,…. Kugira ngo ubone neza agaciro ufite kuri we, ndetse agufasha no kumva utekanye, utuje, umeze neza kandi ukomeye. Azakora iyo bwabaga ashake uko yatuma wumva utari wenyine. Aragushimisha ariko abikora mu buryo butaziguye neza.

Ikikwereka ko uyu mwana w’umukobwa agukunda, ni uko azakubonera igihe atitaye kuburyo ahuze, azakuvugisha akubwire ngo umutegereze cyangwa yihangane tu muvugane gato, kuko nawe aragukunda. Ameze nk’umukinnyi muri ku ruhande rumwe mu ikipe imwe, kuko iteka aragufasha kandi ni wowe muhamya wabyo aka kanya (Mutekereze).

Uko byagenda kose rero, hari itandukaniro riri hagati yo kukwishyira no gutuma ubona ko udakwiriye kumureka. Uyu mukobwa nta narimwe uzigera umubona yakwizaniye kuko ashaka kubona imbaraga zawe, ashaka kukwitegereza. Arimo kwiga neza ibyo kumenya agaciro umuha n’ingano y’urukundo umufitiye. Azakanda kuri ‘Yego’ ariko nawe uzaba umeze nk’umuhinzi wahinze umurima we wose bimugoye ariko nyuma y’igihe agasarura kubera ko atarambiwe cyangwa ngo yinubire urwiri n’amabuye yicaga isuka ye.

Uyu mukobwa ntabwo yakwemera kwishyira mu maboko y’umuntu abona utamukunda ngo amukorere nk’uko nawe amukorera. Uyu mukobwa mushobora no kuzahuza muri byose ariko nta narimwe azigera ahubukira gukanda kuri ‘Yego’Aha umwanya umuhungu ushaka kumwereka ko amukunda akabanza yamwitegereza akareba uko akina akareba niba akwiriye guhabwa umwanya imbere y’abandi.

Amaherezo, uyu mukobwa imbaraga ze nawe azazitakaza ku musore abona ko nawe amutakazaho imbaraga, kandi akamwereka ko amukunda mu buryo bwose. Uyu mukobwa afite agahe kumusore umukunda, umwitaho. Ntabwo akurikira imitungo y’umuntu afite kuko nk’uko twabivuze haraguru, uyu mukobwa arigira kandi azi agaciro ke. Azi neza ko kadashingiye mu buranga cyangwa ku modoka utunze,….

Uburyo yiyizi n’uburyo yitwara, uyu mukobwa ntazishyira kucyapa kugira akunde abonwe. Aziyitaho kugira ngo ugombe umubone wowe ubwawe. Ntazi gukurura abakiriya batari ngombwa. Umukwiriye niwe uzamubona. Niba rero uri umukiriya wa nyawe, nizereko wamaze kubona aho ugomba guhahira kandi akuhaca inzira.

Musore, ni wowe ukwiriye gushyiramo imbaraga kugira ngo umubone. Ugomba kumwiga. Ugomba kumugeraho we wese, ukamumenya. Ntukwiriye gutuma ushukwa n’uburanga bw’abakuzengurutse ngo wirengagize kureba ahantu ukwiriye guhahira kandi ukazahaguma iteka. Niba rero udashaka kumvira inama zacu muri iyi nkuru, ugiye kureka umukobwa w’igitangaza yigendere kandi azajya aho adakwiriye kuko ni wowe umukwiriye, ntumureke rero.

Hari abandi basore, bazakora iyo bwabaga ngo bamugutware, yewe uzanasanga bamwe baramutwariye umwanya rwose, usange ni nabo akenshi akunda kumarana nabo umwanya cyangwa usange nibo afitanye nabo ubushuti cyane kurenza wowe, kuko wowe muvugana ibintu byanyu hagati yanyu, rero nagera kuri abo basore bazaganira iby’imipira cyangwa ibindi akunda, ariko usange nabo bamukunda kuko adasanzwe. Niba rero ntacyo uri gukora ubwo ntumukeneye.

Niba utamufata nk’umwamikazi, niba utamukorera ibyo atarabona ahandi ngo ugire udushya uwo si uwawe, niba udakora iyo bwabaga azagusiga kandi azagenda utabizi kuko wowe uzaba warakoresheje igihe cyawe nabi. Ntabwo azaba ari amakosa ye, ni ayawe, nta n’umwe wifuza kwishyira ahantu atazakundwa, nawe niko ameze.

Icyo wamenya n’uko uyu mukobwa atazigera yemera kujya mu maboko y’umuntu utazamukunda. Nta n’ubwo yifuza ko urukundo rumutwarira umwanya kuko azi neza ko nta mbaraga akwiriye gushyiramo, ni wowe rero ufite ako kazi. Ntabwo abona urukundo nk’inzira y’umuntu umwe, ahubwo uyu mwari mwiza, abona urukundo nk’umuhanda w’abantu babiri bafite icyerekezo kimwe.

Aba yumva utamujya kure ni cyo wamenya musore, ariko ntazigera abikubwira rwose, ibi nabyo bimenye. Ugomba kuba umufatanyabikorwa we, buhoro buhoro kandi bucece ku buryo nawe azicara akavuga ati: “Nyamara hariya mpafite umuntu reka ndeke kumubabaza cyane”.

ESE UBUNDI UKWIRIYE GUKUNDA UMUNTU UMEZE UTE?

Tuganire gato, Ibaze mukobwa , umunsi uzaba wageze murugo rwawe, wicaranye n’uwo mwashakanye, ukajya ukora iyo bwabaga ngo yishime, ukamusetsa, ukamugurira utuntu , ukamufata neza ariko ku iherezo ukajya ubona umugabo ntumurimo na gato, ukajya ubona ari kure cyane. Ese uzicara uvuge ngo ni njye washatse. Ese ubundi wowe ntiwifuza gukundwa? Iteka urukundo ntirubarirwa mu buranga cyangwa ikindi kintu , ‘Urukundo rugendera kubintu bifatika , nta n’ubwo urukundo ari amarangamutima’, kuko bibaye gutyo, wakunda buhumyi ukurikiye inyuma. Umusore mwahuye yari afite izindi nzira ze, umusore wakuruwe nawe , nawe afite uwamukuruye kandi abahanga mu mibanire bavuga neza ko ‘Umugabo ari we ukunda’. Ubwo nawe urumva ikibanza kubaho mu gihe uzaba wakunze umusore cyane kurenza uko agukunda. Reka tujye ku musore.

Musore reka nawe tuvuge ko wamaze gushaka ariko murugo ntabwo witaweho habe na gato, urava murugo gato, madamu agafata telefone agahamagara undi umuntu , wagaruka ugasanga bari mu ntebe zawe wiguriye amafaranga yawe. Bizagushimisha ?

Kuri njye ibisubizo byose ni ‘Oya’ ! Umuhanga mu rukundo wiyise ngo , “Stephan Speaks” ku mbuga nkoranyambaga, yanditse igitabo cyiza cyane , acyita ngo ‘ A man God Has For You’ (gifite ibice bitandukanye). Iki gitabo naragisomye cyose. Muri iki gitabo, uyu mugabo, avuga ko umunsi wagiye mu rukundo kubera gushiturwa n’uburanga bw’inyuma iteka bizarangira uri mu marira kandi urizwa n’amakosa wakoze.

Umusore uzi gusetsa, umusore muganira mukuzura, umusore mwahuriye ahantu mukamarana ibihe  ndetse ukamwita amazina, burya si we musore ukwiriye kwishingikirizaho. Kuganira no gukundana ni ibintu bibiri bitandukanye. Ahari yakuruwe n’uburanga bwawe , arashaka kubanza yakureba hahandi nawe uzi. ’Umugabo Imana Igufitiye’ ahari ntuzi uwo ariwe ariko nawe hindukira urebe neza. Reba wa musore uzagukunda , wa musore wuzuye ibikorwa , urebe wa musore wuzuye kukwitaho, wa musore uguharira umwanya we, ndetse akaguharira n’ibye  kuko nibyo birenze uburanga n’ibindi wakwifuza.

Umuhanzi w’Umunyarwanda ‘AMALON’ yakoze indirimbo ayita ngo ‘Nawe byakubaho’. Uyu muhanzi hari amagambo yaririmbye abantu bagishaka abo bakundana bakwiriye kugenderaho. AMALON ati: “Ya makoti niguriraga ! Ubu sinkiyikoza !! , Oh Nono, Mbanza kureba ibyeee !”.

Ahari iyi nteruro ntuyumvise neza ariko icara hamwe uyumve , urebe niba koko uwo musore wagushituye abanza kureba ibyawe. Ese koko niko bimeze, ese mu bibazo bye , ni wowe aheraho? Ese nimuba muri mu rugo rwanyu ntazikunda ubundi ugacyura uburanga n’ibigango bitazaguhoza? Niba ntibeshye nawe ufite ingero z’uko umukunda kandi urazizi, mwanyuze muri byinshi mwembi (Ibyiza n’ibibi, ariko birangira ntawe usize undi).

Iyi nkuru yakozwe ntawe ishingiyeho, ni inkuru yakozwe binyuze mu bushishozi n’ubuhanga bw’umunyamakuru ‘Kwizera Jean de Dieu wa InyaRwanda.com, yifashishije igitabo ‘A man God Has For You’ cya Stephan Speaks, n’inkuru yanditswe ku kinyamakuru ‘RelRules’.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND