RFL
Kigali

Se ni Producer ukomeye! Ku myaka 5, Jessie w'impano itangaje yasohoye indirimbo 'Ntuzandeka' yazamuye amarangamutima ya benshi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/07/2021 7:02
0


Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ukomeje kunguka impano nshya z'abana bakiri bato. Nyuma ya Vestine na Dorcas bakunzwe cyane muri iyi minsi, kuri ubu havutse indi mpano itangaje y'umwana muto cyane w'imyaka 5 y'amavuko, uwo ni uwitwa Jessie umukobwa w'umwe mu ba Producer bakomeye mu muziki wa Gospel.



Umwana witwa Ndikumukiza Samuella Jessie [Jessie] afite impano ikomeye yo kuririmba yakiranwe yombi n'abakunzi b'umuziki wa Gospel mu Rwanda bamwifuriza kuzagera kure hashoboka. Bamugaragarije urukundo rwinshi nyuma y'uko banyuzwe n'indirimbo ye nshya 'Ntuzandeka' imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 37 mu minsi 3 imaze ku rubuga rwa YouTube kuri shene yitwa 'River Studio Rwanda'.

Mu bantu bishimiye cyane iyi ndirimbo nshya ya Jessie harimo n'umuhanzikazi w'icyamamare Tonzi wanditse ahatangirwa ubutumwa kuri uru rubuga ati "Komeza urabagirane Jessie wanjye. Ntewe ishema nawe. Komereza aho, ababyeyi bawe Imana ikomeze kubagirira neza bagutoza inzira nziza". Mbabazi Gisele yanditse ati "Jessie mu by'ukuri afite impano, Uwiteka akomeze amwagure". 

Twambajemariya Adoratha yasabiye uyu mwana kwaguka cyane, ati "Uri akamalayika koko, Nyagasani akomeze impano yawe kandi ayagure". Ubutumwa bw'abakunze iyi ndirimbo ni bwinshi cyane dore ko ubwo twandikaga iyi nkuru bwari bumaze kuba 285 kuri YouTube. Indirimbo 'Ntuzandeka' ya Jessie, yanditswe na Reuben Kigame, inononsorwa na Ndikumukiza Sam (Producer Sam) ari nawe Se w'uyu mwana. 

Mu buryo bw'amajwi iyi ndirimbo yakozwe na River Studio iyi akaba ari Studio ya Producer Sam Se w'uyu mwana. Ni studio izwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo z'amajwi z'abahanzi ba Gospel. 'Ntuzandeka' si yo ndirimbo ya mbere Jessie amaze gukora, kuko hari izindi zinyuranye amaze gusubiramo zirimo 'Ushimwe' ya Tonzi, yakunzwe na benshi baryohewe n'ijwi rya Jessie, ikaba imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 309. 


Jessie yashyize hanze indirimbo 'Ntuzandeka' yakiranwa yombi n'abakunzi b'umuziki

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Producer Ndikumukiza Sam (Se wa Jessie), yadutangarije ko uyu mwana we yavukanye impano yo kuririmba, ati "Impano yarayivukanye. Byahereye akiri muto, urabona iyo umwana arimo arira ukavuza umuziki, hari ubwoko bw'umuziki abana bakunda, imwe irimo utuntu tubarangaza,.."

"Hari indirimbo yakundaga ari muto cyane atazi no kuvuga, wayishyiramo ukabona arasetse, ari uruhinja". Yavuze ko Jessie ataratangira kwiyandikira indirimbo ze na cyane ko ataramenye kwandika bitewe n'uko akiri muto, ati "Ntabwo aratangira kwiyandikira, urumva afite imyaka 5. Kuririmba bimurimo kuko ni nawe wabinsabye kuko nabonaga abishobore rero ndamwemerera ndamufasha".

Producer Sam washinze River Studio ari nayo iri gufasha cyane Jessie, yavuze ko ari we uyu mwana akomoraho impano yo kuririmba n'ubwo we bimugora kuririmba ari nayo mpamvu yirunduriye mu gutunganya indirimbo. Ati "Kuririmba abikura kuri njye, kuririmba birangora ariko urumva ni impano iba iri mu muntu". Avuga ko we yaguye cyane impano yo gucuranga nyuma yo kubona kuririmba bimugora. 

Uyu mugabo w'inararibonye mu gutunganya indirimbo z'abahanzi, yavuze ko yiyemeje gufasha umukobwa we Jessie kuko yamusanzemo impano. Yongeyeho ko yifuriza Jessie kuzagera kure hashoboka mu mpano ye. Ati "Kubera ko nabonye afite impano, numva tugize umugisha yagera kure hashoboka mu mpano ye kumwe ufasha umwana mu kintu akunda, ukamufasha kugira ngo azabashe kugera kure mu nzozi ze".

Yakomeje ati "Akunze kuririmba, ushobora kumufasha, ubufasha ashaka ubufite ukabumuha, ariko mu kintu akunze. Turamwifuriza kugera ku rwego rwo hejuru cyane". Yavuze ko "River studio niyo imukorera, River niyo njyewe. Hari igihe mba ntari mu Rwanda ariko studio iba ihari, ndamwandikira indirimbo nka papa we".

"Hari n'izindi ndirimbo akunda z'abantu akaziririmba, hari izo nshobora kumuhitiramo. Urumva bizagera igihe nawe amenye kwandika, hari utugambo agenda ambwira nk'umwana dushobora gukora indirimbo ku buryo nk'ayo magambo amenshi nshobora kuyashingiraho byabyagura,.."


Jessie ufite impano yo kuririmba yifurizwa na benshi kugera kure hashoboka

Producer Sam ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda dore ko uyu mugabo amaze imyaka irenga 10 mu mwuga wo gutunganya indirimbo zahimbiwe Imana, akaba ari umwe mu ba Producer b'abahanga u Rwanda rufite bakorana umuhanga n'ubunyangamugayo mu kazi. Amaze gushyira ibiganza ku ndirimbo z'amakorali menshi ndetse n'iz'abahanzi benshi barimo ab'amazina akomeye. 

Mu bahanzi b'ibyamamare muri Gospel aherutse gukorana nabo harimo Tonzi, Patient, Gaby Kamanzi, Alex Dusabe n'abandi. Aba bose bakoranye mu mushinga wa Studio ye 'River Studio' wo gukorana indirimbo. Muri uwo mushinga, River Studio yakoranye na Tonzi indirimbo yitwa 'Yitwa Yahweh', ikorana na Alex Dusabe iyitwa 'Nzahora Mwiringira', ikorana na Gaby Kamanzi iyitwa 'Sinzapfa Nzarama', ikorana na Patient Bizimana iyitwa 'Kugira neza kw'Imana', ikorana na Papi Clever iyitwa Golgotha, n'izindi.


Producer Sam, Se wa Jessie yiyemeje kumufasha nyuma yo kumusangana impano ikomeye

REBA HANO 'NTUZANDEKA' INDIRIMBO NSHYA YA JESSIE


REBA HANO 'USHIMWE' YA TONZI YASUBIWEMO NA JESSIE


REBA HANO 'NZAHORA MWIRINGIRA' INDIRIMBO RIVER STUDIO YAKORANYE NA ALEX DUSABE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND