RFL
Kigali

Umuramyi Innocent Ndagijimana yakoze indirimbo 'Uri Yahweh' ivuga ubudahangarwa bw'Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/07/2021 7:02
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ndagijimana Innocent, utuye mu Karere ka Nyamagabe ari naho akorera umuziki, yakoze mu nganzo avuga ubudahangarwa bw'Imana isumba byose. Ni ubutumwa yanyujije mu ndirimbo ye nshya yise 'Uri Yahweh'.



Aganira na InyaRwanda.com, uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yasohoye "yiganjemo amagambo yo kuvuga uburyo Imana ikomeye cyane n'ubudahangarwa ifite". Ati "Mba nshaka kugaragaza ko ihambaye kandi ari byose ku bantu yaremye nta handi dufite ubuhungiro cyangwa ibyiringiro hatari muri yo. Yo ibasha gukora buri kimwe cyose twe tutashobora kwikorera, ko yo ibasha gukora ibiruta cyane ibyo tuyisaba ndetse n'ibyo twibwira ko dukeneye". 

Ndagijimana Innocent akomeza avuga ko muri iyi ndirimbo ye yerekana ko nta mpamvu n'imwe ihari yo guceceka kuvuga ibyo Imana yakoze kuko ariyo yonyine ibana na muntu mu bihe byose. Ati "Aho tubona rukomeye yo iraseruka bityo no mu bihe nk'ibi duhanganye na Covid-19 twizeye ko iseruka ikaduha intsinzi". Yunzemo ati "Nongeye kwibutsa abantu ko Imana itajya irambirwa ndetse ko itajya iruha kuko yo iha intege abananiwe ndetse abarushye bose ibongerera imbaraga". 


Innocent hamwe n'abaririmbyi bamufashije muri iyi ndirimbo ye nshya

Uyu muramyi uri mu bahanzi ba Gospel bari gukorana imbaraga nyinshi muri minsi yasabye abantu kwizera Imana kuko ishoboye byose. Ati "Ntabwo dukwiye kwihebeshwa n'ibyo turi kubona cyangwa ibyo turi gucamo kuko Imana irashoboye, irakomeye, irahambaye nta na kimwe kiyinanira tuyisunge, tuyibwire byose kandi yiteguye kudusubiza". Yashimiye abakunzi b'indirimbo ze, ati "Ndongera gushimira abakunzi b'ibihangano byanjye mbasaba gukomeza kunshyigikira no kumfasha gusakaza ubu butumwa bwiza bukagera kuri bose".

"Haba mu kumpa ibitekerezo, share, like comments, na subscribe kuri YouTube channel yanjye ndabakunda kandi mbafitiye ibindi bikorwa byinshi biri imbere. Yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya, mu buryo bw'amajwi ndetse n'amashusho byakozwe n'inzu y'umuziki yitwa THE HIT Entertainment ikoramo Producer Hyacinthe. Iyi ndirimbo ayishyize hanze nyuma y'amezi 3 asohoye indirimbo yise 'Warampinduye' y'umuntu ufite amashimwe ya byinshi Imana yakoze mu buzima bwe.


Innocent Ndagijimana yashyize hanze indirimbo 'Uri Yahweh'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'URI YAHWEH' YA INNOCENT NDAGIJIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND