RFL
Kigali

Nigeria: Yajombye icyuma gishyushye mu myanya y’ibanga y’umwana w’imyaka 5 bitera Tonto Dikesh guhanura abakobwa babyaye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/07/2021 0:07
0


Umukinnyi wa filime mu kibuga cya Nolly Wood, Tonto Dikesh yagiriye inama abakobwa babyariye iwabo bashaka kwibohora ko igisubizo atari ugushaka abagabo bafite abana nyuma y'uwashatse atyo wangije imyanya y’ibanga y’umukobwa w’umugabo we.



Icyamamare muri filime Tonto yatangaje ibi ashingiye ku makuru ababaje y'umwe mu bakobwa babyariye iwabo wakoze igikorwa cy'iyicarubozo nyuma yo gushakana n’umugabo ufite umwana maze akajomba icyuma gishyushye mu myanya y’ibanga y’umukobwa w’umugabo we amuziza kunyara ku buriri.

Yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram yandika ubutumwa burebure akebura abakobwa babyarira iwabo bakumva ko igisubizo ari ugushakana n’abagabo bafite abana. Ubutumwa bwa Tonto bugira buti: ”Ku bagore; niba utabasha kwihanganira kuba umubyeyi w’abana bawe n'abo wasanganye umugabo wawe, ndagusabye ntugashyingiranwe nawe, mbisubiyemo ntugashyingiranwe nawe. Mureke wenyine yishakire amahoro ye n'ay’abana be mu maboko y’umugore ubikwiriye".

"Ibi mbabwira ni inararibonye yanjye nk’umuntu warezwe na mukadata, kubana nawe byari ibintu byiza, yari mushiki wanjye, inshuti magara n’umubyeyi wa bose, ibi nanjye byatumye mpora nifuza kuba mukase w’abana. Kubera ko nifuzaga ko abana bato b’abahungu n’abakobwa bakumva uburyohe bwo kurerwa mu buryo nkubwo narezwemo, sinumva impamvu abandi ba mukase batabaho muri ubu buryo".

Ku giti cyanjye mba numva ari inshingano, umuhamagaro n’inshingano zo gusohoza z'undi mubyeyi uba utaragize amahirwe yo kurera abo yibarutse, numva ari indi mpano n’umugisha w’ijuru umuntu aba ahawe. Nta mpamvu rero n'imwe yo kurera nabi abana b’undi mubyeyi bityo rero ababa bamukase w’abantu baba bafite inshingano zikomeye kandi no kugisha inama uko bikorwa.”


Ubutumwa Tonto yanyujije kuri Instagram nyuma yo kubona inkuru y'incamugongo y'ibyabereye mu ntara ya Adamawa muri Nigeria aho umukobwa wabyariye mu rugo agashakana n'umugabo ufite abana, yangije umwana w'imyaka 5. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND