Umukinnyi wa filime mu kibuga cya Nolly Wood, Tonto Dikesh yagiriye inama abakobwa babyariye iwabo bashaka kwibohora ko igisubizo atari ugushaka abagabo bafite abana nyuma y'uwashatse atyo wangije imyanya y’ibanga y’umukobwa w’umugabo we.
Icyamamare muri filime Tonto yatangaje ibi ashingiye ku makuru ababaje y'umwe mu bakobwa babyariye iwabo wakoze
igikorwa cy'iyicarubozo nyuma yo gushakana n’umugabo ufite umwana
maze akajomba icyuma gishyushye mu myanya y’ibanga y’umukobwa w’umugabo we
amuziza kunyara ku buriri.
Yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram yandika ubutumwa burebure akebura abakobwa babyarira iwabo bakumva ko igisubizo ari ugushakana n’abagabo bafite abana. Ubutumwa bwa Tonto bugira buti: ”Ku bagore; niba utabasha kwihanganira kuba umubyeyi w’abana bawe n'abo wasanganye umugabo wawe, ndagusabye ntugashyingiranwe nawe, mbisubiyemo ntugashyingiranwe nawe. Mureke wenyine yishakire amahoro ye n'ay’abana be mu maboko y’umugore ubikwiriye".
"Ibi mbabwira ni
inararibonye yanjye nk’umuntu warezwe na mukadata, kubana nawe byari ibintu
byiza, yari mushiki wanjye, inshuti magara n’umubyeyi wa bose, ibi nanjye
byatumye mpora nifuza kuba mukase w’abana. Kubera ko nifuzaga ko abana bato b’abahungu
n’abakobwa bakumva uburyohe bwo kurerwa mu buryo nkubwo narezwemo, sinumva
impamvu abandi ba mukase batabaho muri ubu buryo".
Ku giti cyanjye
mba numva ari inshingano, umuhamagaro n’inshingano zo gusohoza z'undi mubyeyi uba
utaragize amahirwe yo kurera abo yibarutse, numva ari indi mpano n’umugisha w’ijuru
umuntu aba ahawe. Nta mpamvu rero n'imwe yo kurera nabi abana b’undi mubyeyi bityo rero ababa bamukase w’abantu baba bafite inshingano zikomeye kandi no
kugisha inama uko bikorwa.”
TANGA IGITECYEREZO