RFL
Kigali

Imibonano yakoze ya mbere niyo yahise atererwamo inda-Jackie B umukobwa wa Senateri

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/07/2021 15:31
0


Jackie Bent yatangaje uko yatewe inda akiri umwangavu, avuga ko bwa mbere agerageza gukora imibonano mpuzabitsina ari nabwo yahise aterwa inda.



Ku myaka 29 umugore w’umwana umwe wo mu ntara ya Ademawa yo mu gihugu cya Nigeria yatangaje ukuntu byaje kugira ngo yisange ari umubyeyi w’umwangavu.

Nk'uko abitangaza, afite umwana w’umuhugu witwa Nathan Jacqui. Yibarutse afite imyaka 19. Ibi akaba yabivuze asuhuza abandi bakinnyi ba Big Brother Naija. Yongeraho ko mu rugendo rutari rworoshye yashyigikiwe na nyina kugeza abyaye.

Jackie B (BBNaija) yagize ati: ”Mfite umwana w’umuhungu, hari mu mwaka wa 2010 nkorana imibonano mpuzabitsina n’umukunzi wanjye mpita nsama byari ibihe bigoye ariko na none kuri ubu mfite umuhungu w’igikundiro w’inshuti magara yanjye, Mama yaramfashije ubwo nari ntwite ntiyigeze antererana, kuri ubu umuhungu wanjye afite imyaka 10.”Jackie Bent akaba ari umukobwa w'umwe mu ba Senateri babayeho bakomeye, Grace Benet ukomoka mu ntara ya Ademawa wabonye uyu mwanya nyuma yo gutsinda amatora mu ishyaka rya PDP yo mu mwaka wa 2007 n'amajwi menshi agaca agahigo kaherukaga mu myaka 21 muri iri shyaka.

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND