Jackie Bent yatangaje uko yatewe inda akiri umwangavu, avuga ko bwa mbere agerageza gukora imibonano mpuzabitsina ari nabwo yahise aterwa inda.
Ku myaka 29 umugore w’umwana umwe wo mu ntara ya Ademawa yo mu
gihugu cya Nigeria yatangaje ukuntu byaje kugira ngo yisange ari umubyeyi
w’umwangavu.
Nk'uko abitangaza, afite umwana w’umuhugu witwa Nathan Jacqui. Yibarutse afite imyaka 19. Ibi akaba yabivuze asuhuza abandi bakinnyi ba Big
Brother Naija. Yongeraho ko mu rugendo rutari rworoshye yashyigikiwe na nyina
kugeza abyaye.
Jackie B (BBNaija) yagize ati: ”Mfite umwana w’umuhungu, hari mu
mwaka wa 2010 nkorana imibonano mpuzabitsina n’umukunzi wanjye mpita nsama byari
ibihe bigoye ariko na none kuri ubu mfite umuhungu w’igikundiro w’inshuti magara
yanjye, Mama yaramfashije ubwo nari ntwite ntiyigeze antererana, kuri ubu
umuhungu wanjye afite imyaka 10.”
TANGA IGITECYEREZO