RFL
Kigali

Wentworth Miller wamenyekanye nka Michael Scofield muri Prison Break yahishuye indwara ikomeye amaranye umwaka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/07/2021 11:20
1


Icyamamare muri filime Wentworth Miller uzwi cyane muri Prison Break yakinnye yitwa Michael Scofield yahishuye ko afite uburwayi bumubuza kubona neza ndetse no kuvuga buzwi nka 'Autism Diagnosis' ifite aho ihurira n'ibibazo by'imitekerereze.Yavuze ko kandi amaze umwaka ayirwaye.



Umukinnyi wa filime kabuhariwe Wentworth Miller wamamaye ku isi ku izina rya Michael Scofield akina yitwa muri filime y'uruhererekane yitwa Prison Break yakunzwe n'abantu benshi cyane yamaze gutangariza abafana be impamvu amaze igihe atagaragara ndeste anahishura ko afite uburwayi bumukomereye amaranye umwaka.


Wentworth Miller abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse urwandiko runini asobanura uko yafashwe nuko ahagaze ubu.Yagize ati''Umwaka ushize ubwo badushyiraga muri Quarantine abantu bose bahangayikishijwe na Covid-19 njyewe narim aze iminsi ndwaye ibintu bidasobanutse. Byatangiye ntabasha kuvuga neza cyangwa gusobanura ibyo ntekereza bigera aho ntangiye kutabona neza. Nagiye kwa muganga nziko mfite ikibazo cy'amaso maze bansangamo indwara ya 'Autism Diagnosis'''.


Yakomeje agira ati''Maze umwaka nibereye mu rugo kuko n’iyo ngiye hanze ngahura n'abantu simbasha kuvuga neza. Nimubona hari utuntu duto kuri mwe tutagenda neza ntimuzadusuzugure kuko nitwo tubyara indwara zikomeye. Ndashimira abantu bose bambaye hafi muri ibi bihe bitanyoroheye''.

Akimara kwandika ibi yakiriye ibitekerezo (Comments) byinshi bimwihanganisha n'ibimuhumuriza. Abasitari benshi nabo bamwihanganishije barimo Dominic Purcell bakinanye Prison Break ari abavandimwe, Caity Lotz, Maise Richchardson, Stephen Amell n'abandi benshi.


Si ubwa mbere Wentworth Miller avuze ko afite ibibazo by'amaso kuko no muri 2013 yahishuye ko afite uburwayi bw’amaso bwatumye amara imyaka 3 adakina filime nk’uko ikinyamakuru PageSix cyabitangaje. Wentworth Miller w'imyaka 44 yasoje avuga ko kuba arwaye iyi ndwara bitamutangaje kuko kuva cyera akiri muto yagiraga ikibazo cy'imitekerereze yamuviriyemo Depression amaze gukura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhwezi albert1 month ago
    Can that disease be treated if yes go get treatment





Inyarwanda BACKGROUND