RFL
Kigali

Mu gihe zari na Diamond bari mu byishimo muri Africa y'Epfo, Tanasha wabyaranye n’uyu muhanzi nawe yahishuye ko ari mu rukundo rushya

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:28/07/2021 10:27
0


Ku nshuro ya mbere nyuma yo gutandukana na Diamond babyaranye umwana w’umuhungu, Tanasha Donna yahishuye ko ari mu rukundo rushya.




Tanasha yaciye amarenga ko ari mu rukundo rushya n'uwamutwaye umutima

Iby’uru rukundo Tanasha Donna yabihishuye ubwo yasubizaga ibibazo bitandukanye yabajijwe n’abakunzi be binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram. Umwe mu bafana yamubajije niba yaba yaramaze kubona umukunzi mushya nyuma yo gutandukana na Diamond maze abishimangira mu marenga.

Yabanje kuvuga ko hari ibyo ahugiyemo ariko arenzaho amagambo agaragaza ko hari uwamutwaye umutima yamaze kubona ati: “(……) Ariko bimeze nk’aho hari uwo mfite muntekerezo zanjye ugenda yuzura umutima wanjye buhoro buhoro”. Yongeyeho ijambo rikomeye ati: “biteye ubwoba”.



Muri iyi minsi ibyo ari kuvuga ahanini biri kuzamo ijambo 'Urukundo'

Ku rundi ruhande na none aherutse guca amarenga ko kuba mu rukundo bimuteye ibyishimo anyuze ku mbuga nkoranyambaga. Yaranditse ati: “Ndishimye ndishimye”.


Aya magambo yayaherekeje aka emoji k’umutima gasanzwe gasobanura urukundo n’akandi kagaragaza ko bimuteye isoni kwerura akabivuga.

Tanasha na Diamond binjiye mu munyenga w’urukundo mu 2018. Diamond yatangaje kenshi ko yifuza gukora ubukwe n’uyu mukobwa ufite inkomoko muri Kenya ariko biza kurangira batandukanye. Nyuma yo gutandukana mu 2020 Tanasha yavuze ko ahanini byatewe n’uko uyu muhanzi yirengagije inshingano afite nk’umubyeyi agaharira uyu mugore kurera wenyine umuhungu babyaranye Naseeb Junior. Uyu mugore yamushinje kandi kumuca inyuma n’ubwo byanavuzwe ko umuryango wa Diamond utemeraga Tanasha.


Tanasha na Diamond babyaranye umwana w'umuhungu

Magingo aya, Diamond we yibereye muri Africa y’Epfo aho yagiye gusura Zari n’abana babiri babyaranye. Aba bombi umubano wabo uhagaze neza ku buryo uru rugo rwa Zari rurimo ibyishimo kuko Diamond yabasusurukije nk’uko bimaze iminsi bigaragara mu mashusho ashyira hanze.


Zari na Diamond umubano wabo uhagaze neza muri Africa y'Epfo


Byigeze kuvugwa ko umuryango wa Diamond utemera Tanasha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND