RFL
Kigali

Vanessa Mdee yiyanditse mu gatuza izina ry'umukunzi we Rotimi benshi bamubwira ko yahubutse

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/07/2021 9:56
0


Umuhanzikazi Vanessa Mdee ukomoka muri Tanzania yamaze kwerekana ko urukundo rwe n'umuhanzi Rotimi byamaze gufata indi ntera aho yiyanditse (Tattoo) izina rye mu gatuza. Ibi byatumye abafana be bamubwira ko yahubutse kuko bashobora kuzatandukana maze akicuza impamvu yamwiyanditseho.



Vanessa Mdee ni umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Tanzania uri mu bakobwa bakunzwe cyane mu muziki wo muri East Africa. Yamamaye cyane mu ndirimbo nka Me&U yakoranye na Ommy Dimpoz, Cash Madame, Juu hamwe na Niroge n'izindi nyinshi. Uyu mukobwa, mu mpera za 2019 nibwo yatangiye gukundana na Rotimi, umunyamerika ufite inkomoko muri Nigeria, ukina filime akaba n'umuhanzi.


Urukundo rwa Vanessa Mdee na Rotimi rwagiye rwihuta cyane dore ko ubwo bari bamaze amezi 4 gusa bakundana Vanessa yahise amusanga muri Amerika aho bibanira nk'umugore n'umugabo nk’uko ikinyamakuru Daily Africa News cyabitangaje. Mu kwezi kwa 11 muri 2020 nibwo Rotimi yambitse Vanessa Mdee impeta y'urukundo.


Kuri ubu uyu muhanzikazi yamaze kwishyiraho tattoo mu gatuza ke yanditseho izina ry'umukunzi we Rotimi nkuko yabyerekanye ku rukuta rwe rwa Instagram. Rotimi nawe kandi yerekanye ko yishyizeho izina rya Vanessa ku kuboko kwe gusa ibi ntibyashimishije abafana ba Vanessa Mdee aho bahise bamubwira ko ibyo yakoze yahubutse.


Mu bitekerezo byinshi (Comments) abafana ba Vanessa Mdee bashyize kuri Instagram ye hari bamwe bamubwiye bati: “Wahubutse kuko mutandukanye wazicuza impamvu wamwiyanditseho'', abandi nabo bati: “Ni byiza kwereka umukunzi wawe ko umukunda ariko kumwiyandikaho sibyo byerekana ko umukunda koko''. Hari kandi umwe mu babigize urwenya ati: “Iyaba izina rye ari John ntakibazo kuko mushwanye wahita wongeraho 3:5 maze abantu bakagira ngo ni umurongo wo muri Bibiliya wishyizeho''.


Nyamara n’ubwo abafana ba Vanessa Mdee batabyishimiye, uyu muhanzikazi ku ruhande rwe yabyishimiye nk’uko yakomeje kwerekana amashusho kuri Instagram avuga ko ari gukomeza kwireba cyane mu kirahure kuko yakunze tattoo ya Rotimi cyane. Ibi bibaye aba bombi bamaranye imyaka 2 bakundana.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND