Kigali

Na Ange Mutsinzi agiye, APR FC yajya ihagarara mu kibuga gute?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/07/2021 10:19
1

Mutsinzi Ange kuri uyu mugoroba yerekeje mu igerageza mu gihugu cy'Ububirigi, bivuze ko bigenze neza atakongera gukinira ikipe ya APR FC.



Mutsinzi Ange abaye umukinnyi wa Kabiri werekeje i Burayi nyuma ya Manzi Thierry we wagiye aguzwe ndetse yatangiye no gukina. Kuri Mutsinzi Ange we twavuga ko akishakisha ndetse anashaka ikipe yahinduriramo ubuzima. Kuri uyu mugoroba wa tariki 27, nibwo Ange yafashe indege yerekeje mu Bubirigi mu ikipe ya Oud Heverlee Leuven, ikipe iri mu kiciro cya mbere muri iki gihugu. Uyu musore akaba azamara ibyumweru 2 ari mu igerageza, iyi kipe yamushima agahita aba umukinnyi mushya wayo.


Ange washoje amasezerano muri APR FC si iki gihugu gusa yari afitemo gahunda Kuko haba muri Maroc no mu Bufaransa hose aho byakunda ariho yakina.

Iyo usesenguye gahunda ya Ange usanga kongera kugaruka gusinya muri APR FC bigoye ndetse APR FC nayo isa n’aho yabimyenye mbere ikamushakira umusimbura.

Ese iri genda rya Ange na Mutsinzi, APR FC yajya ikina gute mu myaka iri imbere.

Mu izamu: Ishimwe Pierre

Ba myugariro Nsabimana Aimable, Emmanuel Imanishimwe, Omborenga Fitina na Karera Hassan.

Mu kibuga hagati: Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel na Ruboneka Jean Bosco.

Ba rutahizamu: Bizimana Yannick, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge.


Iyo urebye mu bakinnyi iyi kipe yaguze usanga nibura mu mutima w'ubugarizi 4,5 ariho hashobora kuboneka umwanya w'abakinnyi bashya bazanye aribo Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC na Karera Hassan wavuye muri As Kigali.

Mugisha Gilbert yari guhita abona umwanya ariko twavuga ko bizagorana nyuma y’aho Byiringiro Lague agarukiye mu Rwanda atsinzwe igerageza. Bizimana Yannick wakunze kwijira mu kibuga asimbuye kuva yava muri Rayon Sports, ubu yinjiye mu mwaka we wa nyuma, twavuga ko agomba gukora cyane agashaka umwanya ubanzamo kandi twavuga ko biri n'amahire kuko asa n’aho amaze kumenyera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • The great 1 month ago
    Amahirwe masa



Inyarwanda BACKGROUND