RFL
Kigali

Amavubi y'abagore amaze imyaka 2 adakina, yabonye umutoza mushya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/07/2021 9:29
0


Nyinawumuntu Grace yongeye kugirwa umutoza w'amavubi y'abagore ariko mu batarengeje imyaka 20



Ikipe y'igihugu Amavubi y'abagore batarengeje imyaka 20 bagomba gutangira imyiteguro y'amajonjora y'imikino y'igikombe cy'Isi kizaba umwaka utaha kibere muri Costa Rica.

Ni muri urwo rwego rero ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahisemo gushyiraho abatoza bashya bazafasha iyi kipe, aba batoza bakaba bayobowe na Nyinawumuntu Grace usanzwe ari umuyobozi ushinzwe tekinike mu irerero rya PSG rizaba riri mu majyepfo y'u Rwanda.

U Rwanda ruritegura umukino w'ijonjora rya Kabiri ruzahuramo na Ethiopia, aho umukino ubanza uteganyijwe hagati ya tariki 23 na 25 Nzeri naho uwo kwishyura ukaba hagati ya tariki 7 na 9 Ukwakira 2021. Ijonjora rya mbere u Rwanda rwagombaga guhura na Sudani y'Epfo ariko yikura mu irushanwa u Rwanda rukomeza rudakinnye.


Nyinawumuntu Grace yatoje Amavubi kuva 2014 kugera 2018

Abagize staff y'amavubi

Nyinawumuntu Marie Grace (Umutoza mukuru)

Mukashema Consolée (Umutoza wungirije wa mbere)

Mukamusonera Théogenie (Umutoza wungiije wa kabiri)

Maniraguha Claude (Umutoza w’abanyezamu)

Barihe Gustave (Umutoza ushizwe kongera ingufu)

Ujeneza Jennifer (1st Physiotherapist)

Akayezu Cécile (2nd Physiotherapist)

Kabanyana Scovia (Team Manager)

Dr Umucyo Ntidendereza Honorine (Umuganga)

Uwase Ange (ushinzwe ibikoresho)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND