RFL
Kigali

Sezera umukunzi wawe umwifurize ijoro ryiza muri aya magambo meza – IGICE CYA 2

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:28/07/2021 20:48
1


Ubushize twabagejeje ho igice cya mbere cy’iyi nkuru y’amagambo ukwiriye guhitamo iribereye umukunzi wawe ubundi akakurarana mu ntekerezo. Iki ni igice cyayo cya kabiri.



4.Ndifuza kuba ikiringiti cyawe,

Ku buryo nakabaye nkufubika ijoro ryose,

Ndifuza iyo nzakuba umusego wawe,

Ku buryo wakanshyizeho umutwe wawe,

Iyo nza kuba ipantalo yawe yo kurarana, nari bube nkwegereye cyane,

Iyo nza kuba buri kimwe mu ijoro ryawe disi we!!!

Kubera ko ntashobora kuba na kimwe muri ibi.

Ndifuza kurotana nawe iminsi yose,

Tukajya tubyukana buri gitondo,

Tugasomana mu gitondo kare kare.

 

5.Uwanjye iteka, uko niko kuri,

You nta wundi, nibyo rwose,

Ntabwo nitaye ku byo kuba naguha ibyanjye byose,

Kugira ngo nguhe umutekano kandi nkurinde mu kobwa wanjye,

N’ubwo nta bicu bisigaye mu kirere muri iri joro,

Nkwifurije ijoro ryiza.                          

 

6.Umunsi duhura njye nawe,

Ni wo munsi narahiriyeho

Kutazigera nkureka ngo ugende.

Byinshi kuri wowe

Bimpa ibyishimo n’amahoro,

Bikampa kwizera ko umunsi umwe,

Nzaba nk'ufite ngo umbe iruhande unteteshe,

Mbere y’uko inzozi zanjye ziba impamo rero,

Reka mbe nkwifurije ijoro ryiza Ma.

 

7.Uri akazuba kanjye,

Uri imirasire y’ukwezi kwanjye,

Ya yindi irasira kuri njye nkumva meze neza,

Nawe ikakugeraho,

Kandi ikakuyobora iteka,

Igafasha umutima wawe.

Mwiza niba ibi utabyumva ngo ubihe agaciro,

Akira agasomyo kanjye nkwifurize ijoro ryiza,

Ry’ibyishimo,

Undote rukundo.

 

8.Kuba utuma ubuzima bwanjye bugenda neza,

Bituma umutima wanjye utera neza,

Kuba uzi neza ko ngukunda biranyuzuza,

Ntacyo nabona nagereranya n’umutima wawe,

Ngaho ijoro ryiza rukundo.

 

9.Bwa nyuma,

Ikizatuma imiraba iboneka,

Ninjye nawe gusa,

Kuko tuzimura imisozi n’ibibaya tubishegeshe,

Dore iki ni cyo gihe cyacu rukundo,

Dukeneye kuba twe, aho ntakizadusubiza inyuma,

Ijoro ryiza Mutima.

Src: Thetalk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shahid cedric1 week ago
    Wow





Inyarwanda BACKGROUND