RFL
Kigali

Chris Brown yatanze Miliyoni 100Frw ku menyo mashya ya zahabu

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/07/2021 22:49
0


Umunyamerika w’icyamamare, Chris Brown yatanze Miliyoni 100 Frw ngo abashe kubona amenyo mashya ya zahabu.



Chris Brown yatanze amafaranga atari macye ngo abashe kugura amenyo y’amakorano ya zahabu agera kuri 24 yo gufunika agera kuri 28 y'uyu mugabo akaba yabifashijwemo n'umwe mu baganga b'amenyo witwa Thomas Conndelly. 


Kugeza uyu munsi Chris Brown atunze Miliyari 60 yakuye mu kugurisha indirimbo nyinshi mu bihe bitandukanye byatumye yubaka ubwami mu muziki, ibitaramo yagiye ategura bizeguruka isi, abo akorana nabo indirimbo n’ibikorwa binyuranye by’ubucuruzi akorana n’abantu banyuranye kubera izina rye nabyo biri mu bituma atunga amafaranga atari macye.

Brown atunze imodoka z’agaciro nyinshi zirimo Porsche yo mu mwaka wa 2016 ihagaze Miliyoni 220 Frw ku isoko n'ubwo we atigeze atangaza igiciro cy'ayo yayiguze. Atunze kandi Dodge Viper, Classic Chevy Impala, Rezvani "Beast" supercar,  na bulletproof SUV Rezvani tank. Lamborghini Aventador SV na Bugatti Veyron  mu modoka nyinshi atunze nizo zihenze kurusha izindi.

Atuye mu nyubako ngali iherereye muri Tarzana muri Leta ya California yaguze Miliyari 4.35 Frw. Chris Brown yavutse kuwa 05 Gicurasi 1989 mu gace ka Tappahannock muri Leta ya Virginia. Yatangiye aririmba mu rusengero akajya anitabira amarushanwa yo kwerekana impano anyura mu gace kiwabo.

Yashyize hanze Album ye ya mbere mu mwaka wa 2004, icyo gihe yari mu nzu ireberera inyungu z’umuziki ya Jive maze iyi Album imubera umugisha inandikwa mu bitabi bitandukanye mu muziki.Indirimbo ye yitwa Run it yahise iyobora urukuta rukomeye mu muziki rwa Billboard mu 100 zishyushye.Yagiye atsindira ibihembo binyuranye birimo ibya Grammy, BET, Billboard na Soul Train.

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND