RFL
Kigali

Pastor Mugisha Honore yashyize hanze indirimbo 'Gendana na Yesu' irimo ubutumwa bw'ihumure

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/07/2021 21:45
0


Pastor Mugisha Honore ufatanya umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana no kuyobora Itorero rya Ntarama Worship Center, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Gendana na Yesu' nyuma y'iminsi micye ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Umwambaro'.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Pastor Mugisha Honore yavuze mu buryo burambuye ku butumwa yanyujije muri iyi ndirimbo ye nshya 'Gendana na Yesu'. Yagize ati "Iyi ni indirimbo irimo ihumure, iragaragaza urukundo Imana ikunda ikiremwa muntu kandi iratwibutsa kongera kwegera ubwiza bw’Imana, tukava mu bidatunganye. Umunezero n’Umubabaro byose Imana ibituzaniramo amahoro, no mu bikomeye biriho ubu ituramburiye amaboko yayo, ntabwo dufite kwiheba ngo tuve mu byizerwa."

Yakomeje ati "Ahubwo dufite kwibuka icyo Imana yavuganye natwe tukagira kwizera kuko Imana itabeshya yavuze iti ”Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro, ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata, kuko ndi Uwiteka Imana yawe, uwera wa israel umukiza wawe.” Yesaya 43:2. Iri jambo ry’Imana ritwibutsa ko ibibazo bigomba kuza, ibihe bigoye bigomba kuza, gusa icy'ingenzi ni uko tutabinyuramo twenyine, ahubwo Imana ibiturindiramo".


Pastor Honore Mugisha ni umushumba wa Ntarama Worship Center

Pastor Honore Mugisha yunzemo ati "No muri ibi bihe bikomeye Imana iri kumwe nawe. Iyi ndirimbo kandi iributsa abantu kugarukira Imana, tukarushaho gusenga, tukamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bwose dushojwe. Nshuti muvandimwe ndakwibutsa ko Imana  igukunda, waba uri umwizera cyangwa se utamuzi (Yesu Kristo), Imana iragukukunda kandi yiteguye kukugirira neza kuko Imana yakunze abari mu isi byatumye itanga umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho".

Ati "Kuko Imana itatumye umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho teka ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe nawe. Yohana 3:16-17. Yesu yaje kugira ngo dukizwe nawe, kandi niba nawe niba warakijijwe na Yesu ni ukuri komeza wizerere muri we, kandi niba utazi Yesu ukaba ushaka kumumenya gerageza kwegera Itorero rikwegereye, Abashumba bagufashe, shakisha uburyo wasoma ijambo ry’Imana Bibiliya, kandi bizagufasha. Imana iguhe Umugisha. Ndasaba abakurikira InyaRwanda.com ko mwamfasha muga sharing iyi nkuru kugira ngo ubu butumwa tubusangire turi benshi. Habwa Umugisha!".


Pastor Honore yasohoye indirimbo 'Gendana nanjye'

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'GENDANA NA YESU' YA PASTOR HONORE MUGISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND