RFL
Kigali

Yankaraze mind mba nk'igisare! Ish Kevin yasohoye indirimbo ‘No Cap’ igaragaramo ubuzima bugoye yaciyemo-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/07/2021 21:24
0


Ish Kevin yabwiye INYARWANDA ko yasohoye indirimbo nshya ‘No Cap’ igaragaramo ubuzima bugoye yaciyemo butari bworoshye na gato.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NO CAP YA ISH KEVIN

Mu kiganiro cyihariye uyu muraperi yahaye INYARWANDA yavuze ko ubuzima bwose yari amaze iminsi acamo yabuhurije muri ‘No Cap’ indirimbo yitezweho gukora amateka nk’ayo yakoze mu ndirimbo ‘Amakosi’ yanabaye ikirango cy’umuziki we.

Yagize ati "Hari n’abataranyifurizaga ibyiza ariko nkanjye nk’umukozi ndakomeza ari nayo mpamvu ngomba gukora nkabereka ibyo mfite, indirimbo nasohoye rero ni iyerekana ubuzima bugoye nari maze iminsi nshamo ariko inasobanura byose.’’

'No Cap' ni indirimbo imara iminota itatu n'amasegonda 26, itangira uyu muraperi yerekana ubuhanga afite mu mirapire ndetse ubuzima asobanura ko iyi ndirimbo No Cap iri mu byaguzwe, aho aba agira ati 'Iyi Game yankaraze Mind mba nk'igisare'.

Ish Kevin ni umwe mu baraperi b’ikiragano gishya bakunzwe muri iki gihe bitewe n’injyana yazanye igahindura byinshi na benshi, mu bantu batandukanye, iyo ubabajije bakubwira ko ari umwe mu baraperi beza u Rwanda rufite.

Ish Kevin yakoze indirimbo “Amakosi” yakunzwe n’abatari bake ndetse abenshi barayirahira mu buryo butandukanye kugeza n’aho ubwo irushanwa rya BAL ryari riri kubera mu Rwanda umu Dj witwa Poizon Ivy yabajije abantu indirimbo bifuza ko yazacuranga bose bagahuriza ku ndirimbo yitwa ‘Amakosi’.

Mu kiganiro cyihariye umuraperi Ish Kevin yari yahaye INYARWANDA yari yabanje kuvuga kuri iyi ndirimbo yari itegerejwe yitwa “No Cap” ashishikariza abakunzi be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda kuyireba bitewe n’uko muri iyo ndirimbo hagaragaramo byinshi ku buzima amaze iminsi acamo.

             KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NO CAP YA ISH KEVIN









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND