RFL
Kigali

Tokyo 2020: Afatwa nk’intwari! Flora Duffy yahesheje umudali w'amateka igihugu cya Bermuda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/07/2021 18:04
0


Bermuda iri mu bihugu bito ku Isi ndetse ikaba ituwe n'abaturage 63,000 gusa, yabaye igihugu cya mbere gito kurusha ibindi cyegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike 2020, ubwo Flora Duffy yatsindaga abandi mu mukino wa triathlon i Tokyo.



Uyu mugore w'imyaka 33, witabiriye iyi mikino ku nshuro ya kane, yasize abandi bagore 56 akoresheje 1h55'36'' aza imbere ho umunota umwe y'Umwongerezakazi Georgia Taylor n'Umunyamerikakazi Katie Zaferes.

Triathlon ni urukomatane rw'imikino yo gusiganwa ku igare, koga no kwiruka ku maguru intera zitandukanye.

Bermuda yari isanganywe umuhigo w'igihugu gito, cyatsindiye umudali wa bronze mu mikino Olempike (w'umwanya wa gatatu) wegukanywe n'umukinnyi w'iteramakofe Clarence Hill mu 1976.

Ubu begukanye umudali wa mbere wa zahabu.

Bermuda ni akarere ka kure k'u Bwongereza gafite ubwigenge bugereranyije, igizwe n'ibirwa byinshi aho iri mu nyanja ya Atlantika.

Nyuma y’intsinzi Duffy yagize ati: "Ndibaza ko Bermuda yose ubu yishimye cyane. Ibyo ni umwihariko kuri njye, kuko ibi byari inzozi zanjye. Ariko nari mbizi ko ari binini kunduta".

Duffy wanze guhagararira u Bwongereza kuva ataragira imyaka 20, asanzwe ari mu bitabo by'amateka kuko yabaye umugore wa mbere wo muri Bermuda wabaye uwa mbere muri Commonwealth Games mu 2018.

Yongeyeho ati: "Binteye ishema kuba uwa mbere uhaye Bermuda umudari wa zahabu, umugore wa mbere utwaye umudari, nizeye ko biha icyizere ab'iwacu ko ibi bishoboka".

Mu kumva neza intsinzi ya Duffy, 51Km za triathlon ubwazo ni ndende kurusha kuva ku mpera imwe kugera ku yindi ya Bermuda (40Km). Iki gihugu gifite ubuso bwa 53.2 km2 gusa.

Imvura ya nijoro i Tokyo yakerereje gutangira kw'isiganwa ryabo ho iminota 15 ariko ritangiye Duffy yagiye imbere bamaze kuzenguruka rimwe ntiyongera kureba inyuma.

Inseko nini cyane yahise ihinduka amarira y'ibyishimo ubwo yari yambutse umurongo wo kurangiza ari kumva neza ibyo amaze gukora.

Ati: "Muri kilometero imwe ya nyuma, nagerageje gukomeza ingufu zanjye no kutareka ibitekerezo byanjye bijya ku biri kuba kandi bitaraba.

"Nabonye umugabo wanjye, niwe mutoza wanjye, iruhande rw'umuhanda, muha inseko ntoya gusa.

"Kuva aho nabaye nkureka imbamutima ziraza ariko n'ubu mu kuri sinibaza ko ziraza neza, kereka nyuma y'iminsi micye uhereye ubu".

Duffy yakoreye amateka akomeye igihugu cya Bermuda

Umukino wa Triatron ni urukomatane rw'imikino itatu itandukanye

Ni bwo bwa mbere Bermuda yegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND