RFL
Kigali

Juliana Kanyomozi yahishuye uko yahishe ko atwite akajya gutura muri Canada agahurirayo n’ibibazo bikomeye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:27/07/2021 16:23
0


Umuhanzikazi uri mu bakunzwe muri Uganda, Juliana Kanyomozi yahishuye ko nyuma yo kumenya ko atwite mu 2019, yabigize ibanga akajya muri Canada kuko atifuzaga ko bimenyekana nyuma akaza guhurirayo n'akaga gakomeye nta muntu n'umwe ahazi.




Juliana yahishiye ko yahishe inda akajya muri Canada agahura n'ibibazo bikomeye

Hashize imyaka 7 Juliana Kanyomozi abuze imfura ye [umuhungu] yatabarutse ifite imyaka 11 ihitanywe n’indwara y’ubuhumekerero. Mu kiganiro yashyize kuri Youtube Chanel ye yavuze ko nyuma yo kumenya ko yongeye gutwita yifuje kubigira ibanga akava muri Uganda akerekeza muri Canada kuhatura kugira ngo abe ariho azabyarira. Yavuze ko nyuma yo kugerayo yaje kuhahurira n’akaga gakomeye.

Mu kubisobanura yagize ati ”Mu 2019 ni bwo namenye ko ntwite hanyuma mu ntangiriro za 2020 njya hanze, nagiye muri Canada umuhungu nari nkimutwite, ntangira kumva ibya Covid-19”. Yakomeje avuga ko yumvaga nta kibazo kuko icyo gihe ari bwo iki cyorezo cyari kikiza kiri gusa mu Bushinwa.

Yavuze ko aho yari ari [Canada] naho icyorezo cyaje kuhagera maze bashyirwa no muri Guma mu rugo noneho bimubana ibibazo kuko ngo nta muntu n’umwe yari ahazi. Aha yahise agwa mu kantu yibaza uko azabigenza biramuyobera mbese bimubana birebire nk’uko yabisobanuye ati ”Tekereza Lockdown, mu gihe cy'ubukonje bukabije [Winter], utwite, uri wenyine byari biteye ubwoba”.

Yavuze ko murumuna we yiteguraga kuza kumwitaho ndetse na se w’umwana ariko birahagarara kuko indendo zitari zemewe maze bimubana birebire kuko nta muntu n’umwe yari ahazi kanzi nta n’umuvandimwe byibura ahafite.


Ubu umuhungu we Taj afite hafi umwaka n'igice

Muri Canada, umubare w’abandura Covid-19 wabaye mwinshi biramuyobera, yishyira mu biganza by’Imana kuko nta kindi yabonaga yakora. Igihe cyo kubyara cyarageze ajya kwa muganga. Imana ngo yamukoreye ibikomeye imuhuza n’umubyeyi ufite nk’imyaka 60 amwitaho kwa muganga kandi byose bigenda neza.

Nyuma yo kuva kwa muganga ngo yasubiye aho yari atuye mu mujyi wa Toronto ariko wa mubyeyi akajya amusura kenshi akamufasha. Ubu arashima Imana nyuma y'aho umuhungu we Taj amaze kugira hafi umwaka umwe n’igice.

MU BUHAMYA REBA HANO UKO YABISOBANUYE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND