RFL
Kigali

U Bubiligi: Jonathan Niyo yatanze amashimwe ku Mana asaba abantu kuyegera nyuma yo gusohora indirimbo 'Warakoze'- VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/07/2021 16:55
1


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jonathan Niyo yasohoye indirimbo nshya yise “Warakoze” ashimira Imana kubera imirimo itangaje ikorera ubwoko bwayo.



Benshi bacyumva iri zina bahita bumva indirimbo yise ngo 'Ewe Getsemani'

Jonathan Niyo usanzwe atuye mu Bubiligi, ni umuhanzi ufite inkomoko mu Burundi. Uyu muhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yabwiye InyaRwanda.com ko afite umuhamagaro wo gukora indirimbo zikangurira Itorero kwegera Imana no kuyikorera byimbitse ndetse no gushima ibyiza Imana ikora.

Yavuze ko inkomoko yo gukora indirimbo "Warakoze" yashibutse ku bihe yari arimo nyuma yo gusenga Imana ikamuhishurira ko n'ubwo abantu biganyira muri ibi bihe batagomba gucika intege. Ati “Naje kubona ko uko biri kose mu bibazo turi gucamo,mu byo turimo byose hari icyo Yesu Kristo yakoze, icyo ni cyo numvise kimpagije kuruta ibibazo byose turi gucamo.”

Akomeza agira ati “Urebye amateka y’iyi ndirimbo wari umunsi abantu bari bapfuye hano mu Bubiligi, mu gihe cyo gusenga nsengera abantu batandukanye inkoraho, abantu bari kuyakira n’umutima wose, byandenze.” Avuga ko hari imbaraga n'ubushobozi buri muri iyi ndirimbo iri gukurikirwa cyane kuri shene ye ya Youtube.

Ati "Imbaraga ziri muri iyi ndirimbo ni ubushobozi bwaho twavuye tukibukwa na Yesu Kristo tutari tubikwiriye, harimo imbaraga zo kumenya neza nta gukekeranya icyakoretse kuri Kristo."

Ku bwa Jonathan Niyo buri muntu wese yaba ukijijwe cyangwa udakijijwe akwiriye kumenya ko aho aba ari hose hari icyo akwiriye gukora kugira ngo Imana imumenye nk'umwana wayo

Ashimira Itorero asengeramo rya Assemblée Vivante de Jésus Christ  Belgique ndetse n'umuyobozi waryo Pasteur John Nimpore n'umubyeyi umubyara mu by'umwuka n'umubiri kuko bari mu bamufasha cyane ngo ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo akora rikwire ku isi hose.

Jonathan Niyo mu mwaka utaha ateganya gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye ku migabane itandukanye kugira ngo umurimo w'Imana urusheho kwaguka no gusangira ijambo ry'Imana n'abakunzi be imbona nkubone.

REBA HANO INDIRIMBO 'WARAKOZE' YA JONATHAN NIYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Darius 2 years ago
    Turanezeregwa canekukuntu mwahisemwo gushira ahabona ivyiyumviro vyabaririmvyi





Inyarwanda BACKGROUND