RFL
Kigali

Ibyishimo by’isabukuru y’amavuko mu miryango y’ibyammare: Tidjara, Dj Toxxyk, Rocky, Mr Kagame na B-Threy

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/07/2021 16:13
0


Imiryango y’ibyamamare mu kibuga cy’imyidagaduro nyarwanda iri mu byishimo by’isabukuro y’amavuko ku bo mu miryango yabo nabo ubwabo bavutse kuwa 27 Nyakanga ukaba ari umwe mu minsi yavutseho abantu bazwi benshi mu Rwanda icyarimwe.



Kuwa 27 Nyakanga, iyo urebye mu mateka asanzwe y'uyu munsi wa 209 mu gihe ukwezi kwa Gashyantare kwagize iminsi 29 - ibintu biba buri myaka 4 ukaba umunsi wa 208 mu myaka yose isanzwe, usanga amateka y'uyu munsi ahera ku bigwi by’umwami wa Scotland wimye ingoma mu 1040-1057 witwaga Macbeth. Ibivugwa bikaba ari itsinzwi yagize mu gitero gikomeye yagabweho n’umwami w’abami w’ingoma ya Roma, Siward.

Uyu munsi ugaruka kandi ku ngoma ya gikoloni y'ubwami bw’u Bwongereza mu matware yayo ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu myaka ya za 1663. Ugaruka na none mu bihe wakwita ko ari ibya vuba by’intambara y’isi ya I. Umwe mu bantu bagaragazwa bavutse kuri iyi tariki mu ba mbere ni Kukai wavutse muri 774 akaba umuyapani w’imbere mu idini na Buddhism wari umuhanga mu bijyanye no kwandika ibizwi nk’ubuhanga bw’abahanga mu guhanga (Poet) akaba ari nawe washinze rimwe mu ishuri rirambye mu buyapani rya Buddhism ryitwa Esoteric.

Iyi tariki ikaba yaratwaye ubuzima bwa benshi kandi barimo Emir Abu 'l-Abbas Abdallah II wishwe n’umuhungu we Emir Abu Mudhar Ziyadat Allah III amuziza gushaka imbaraga z'ubuyobozi bwa Aghlabids, akaba ariwe muntu wa mbere ugaragazwa ko yapfuye kuri iyi tariki hari muri 903. Ni byinshi rero byagiye biba kuri uyu munsi kuva isi yaremwa. Mu Rwanda rero iyi tariki ikaba ari imwe mu zavutseho abantu bo mu miryango y’ibyamamare mu kibuga cy’imyidagaduro.

Tidjara Kabendera n'umugabo we yifurije umunsi mwiza w'amavuko

Mu byamamare byavutse uyu munsi harimo umugabo wa Tidjara Kabendera umwe mu banyamakurukazi bamaze igihe kirekire mu mwuga w’itangazamakuru. Kuri uyu munsi, yafashe umwanya yifuriza isabukuru nziza umugabo we agira ati: ”Wavutse ku itariki 27/07 Imana yakuzanye kugira ngo uzabe Papa w’abana banjye! Umunsi mwiza w’amavuko rukundo rwanjye ryoherwa n’umunsi wawe mukundwa.”

Kadafi pro ari kumwe na Rocky Kimomo wamwifurije umunsi mwiza w'amavuko

Rocky Kimomo nawe yafashe umwanya yifuriza isabukuru nziza Kadafi Pro umwe mu bantu be ba hafi ukomeje kwamamara mu gufata amafoto. Rocky yagize ati: "Mumfashe twifurize icyamamare umukamezi wakamejeje #ntareyakanwa umunsi mwiza w’amavuko muvandi, komeza ubatwike mpaka umugati ubonetse kandi wibuke gahunda ko #ntakudohoka @kadaffi_pro.”

Umwe mu bagabo bakunzwe mu gihugu cy’u Rwanda mu gisata cyo kuvanga umuziki Dj Toxxyk nawe yagize icyo avuga ku munsi we w’amavuko agaragaza ko anezerewe cyane yagize ati: ”Ni umugisha kubona undi mwaka.” Maze uwitwa Dj Pius abinyujije mu nyunganizi ati: ”Umunsi mwiza w’amavuko muvandimwe muto.”

B-Threy uri mu baraperi bakunzwe mu Rwanda yizihije isabukuru y'amavuko mu gihe indirimbo ye nshya Aye ikomeje gufasha abatari bacye. N'ubwo ntacyo yatangaje ariko abantu banyuranye bagiye bamwifuriza isabukuru nziza.

Mr Kagame we yaciye amarenga y'uko ashobora guha abakunzi b’umuziki nyarwanda kimwe mu bihangano amaze iminsi yamamaza kitwa ‘Igitecyerezo’ yabikoze mu masaha akuze yo kuwa 26 Nyakanga 2021 yagize ati:” Ejo ni isabukuru y’amavuko yanjye icyo ari cyose gishobora kuba.”Dada Kabendera ukorera Youtube Channel ya Marriox Media yifurije isabukuru nziza umugabo weRocky Kimomo yifurije umuntu we wa hafi yise isabukuru y'amavukoDj Toxxyk yagaragaje kunezezwa n'umunsi we w'amavuko yemeza ko ari umugisha udasanzweMr Kagame ku munsi we w'amavuko yakomoje ku kuba yashyira hanze indirimbo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND