Ntabwo abagabo bose baca inyuma abagore babo, nta n’ubwo abagore bose baca inyuma abagabo babo. Biraba ariko burya biba kubera impamvu izwi nabo ubwabo cyangwa se ikaba izwi n’umwe muri bo. Hari abagabo cyangwa abasore bahitamo kujya baca inyuma abo bakunda ariko umugabo w’ukuri ku mugore we ntazigera amuca inyuma. Dore impamvu.
Hari ibihuha byinshi bizenguruka hanze aha, hafi ya byose bigaragaza impamvu abagabo bakunda guca inyuma abagore babo. Ntabwo abagabo bose bahemuka. Nta n’ubwo abagore bose baca inyuma abagabo babo.
Umugabo wa nyawe mu mutima we ajya yibwira ati: “Ntabwo nigeze mbabaza umugore wanjye kandi sinzanabikora kuko bigaragara nk’icyaha kandi ndifuza ko abagabo bose bajya batekereza nka njye”.
Iyi nkuru igamije kubwira isi yose impamvu abagabo
ba nyabo batajya baca inyuma abagore babo nk’uko tubikesha ikinyamakuru Relrules
cyandikira kuri murandasi.
1.
Abagabo
ba nyabo baba bazi kubaha abo bashakanye.
Kubaha ni ikintu cy’ingenzi cyane hagati y’abantu
babiri babana, byagera kubashakanye bikaba akarusho. Kubahana nibyo bikuza
umubano w’abantu barenze umwe. Abagabo ba nyabo baba bazi kubaha abo bashakanye
muri byose. Batanga buri kimwe kugira ngo byumvikane neza ko bamwubashye. Iyi
niyo mpamvu ya mbere izakwereka ko atazigera aguca inyuma.
2.
Abagabo
ba nyabo bakunda umuntu ushikamye
Ntabwo bajarajara. Abagabo ba nyabo, bareba umuntu
ushikamye wihagazeho kandi usobanukiwe n’ubuzima akaba ari we bakunda. Bakunda
umuntu uzashikama akagumana nabo mu byiza no mu bibi. Uyu mugabo nimuhura
uzasanga umubano wanyu yawitayeho cyane.
3.
Ntabwo
bakunda kubaho mu buzima bw’ikinyoma
Iyo umuntu akunda guca inyuma uwo babana, akenshi
arangwa n’amafuti gusa bigatuma ahora abeshya, ndetse bikamutera kujya ahora
ahimba ibintu n’inkuru zo kubeshya ngo yari hano cyangwa hariya. Abagabo ba nyabo
ntabwo bifuza kubaho muri ubwo buzima bw’ikinyoma. Umugabo wa nyawe, muricara
akakubwira uko yiyumva , uko abona ibintu kugira ngo atakubeshya cyangwa
akagufatira imyanzuro izakubabaza kandi atabishaka. Nta kintu na kimwe
azakubeshya. Muri we yizera ko icyiza ari ukuvugisha ukuri kuruta kubeshya.
4.
Aba
bagabo bashobora kwiyobora
Aba bagabo baba bafite imbaraga zituma bashobora
kwiyobora no kwiyitaho. Bazi neza ijambo ‘Umugabo w’umugore umwe’ (One Woman man).
5.
Ntibigera
batekereza icyababaza uwo bashakanye
Nk’uko twabigarutseho mu ntangiriro y’iyi nkuru,
abagabo ba nyabo ntabwo basuzugura abo bashakanye, iteka barabubaha. Iyo baciwe
inyuma bahitamo gutandukana nawe. Ntibifuza ikintu na kimwe cyababaza uwo
babana.
6.
Baba
bafite ubushobozi bwo gutandukana n’uwa
bababaje kandi bakamwikuramo
Impamvu akenshi itera gucana inyuma ni uko abantu baba
batishimanye. Akenshi hari n’abo uzasanga batinya gutandukana. Ibi rero nibyo
umugabo w’ukuri, umugabo wanyawe, atazigera akora mu buzima bwe. Azashobora
gutandukana nawe kandi akwikuremo burundu. Baba baziko ari ingenzi kugusezerera
kuruta uko bakureka ugakomeza kubabazwa nabo. Ni bwo buryo bwabo bwo kukwereka ko
bakubashye.
Ese
haracyariho abagabo ba nyabo hanze aha ?
TANGA IGITECYEREZO