Mu minsi ishize ni bwo hagiye hanze amafoto yerakana ko Miss Uwase Muyango Claudine, umaze igihe mu rukundo na Kimenyi Yves wanamutereye ivi, atwite inda y’uyu musore. Nyuma y’aya mafoto abatari bake bamwifurije kubyara neza ariko na none hari n’abandi benshi bamututse, bavuga ko yakoze ibidakwiye umuntu ufite ikamba rya Miss Photogenic 2019.
Miss Muyango arakuriwe
Yivuye inyuma, Madame Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International Rwanda (umuryango urwanya ruswa n’akarengane) yanenze abatutse Muyango abita “ba bavuga irije” ashimangira ko bafite ubwenge buke. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na YAGO TV SHOW ikorera kuri Youtube.
Yago baganiraga, yamusabye kugira icyo avuga ku bijyane n’uko uyu mukobwa watwaye ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yatutswe [yabwiwe amagambo mabi] nyuma yo gushyira hanze amafoto agaragaza ko akuriwe yitegura kwibaruka.
Abamututse yavuze ko badafite ubwenge bwinshi
Akimubaza kuri iyi ngingo yahise ahinduka mu maso ati: “Ariko buriya bamutukiraga iki? (……) byarambabaje cyane! Icya mbere kimwe uriya mwana ni mukuru arengeje imyaka 18, uriya mwana afite uburenganzira bwo gupanga ubuzima bwe uko abyumva. Buriya gutwita n’uburaya babihuza bate? None se bo ba nyina ntibabatwise? None se nabo tububahuke abo babyeyi babo tuvuge ko ari indaya?”
Yakomeje agaragaza agahinda gakomeye yatewe n’ibyavuzwe kuri Muyango ati: “Uriya mwana ntawamufashe ku ngufu ngo noneho duhaguruke turwane kuri iyo ntambara tuvuga ngo uwamufashe ku ngufu nahanwe. Ni icyemezo cye yifatiye kandi ni mukuru ikibazo abantu bafiteho ni ikihe?”
Yakomeje yibaza niba hari uwo Muyango azahamagara ngo naze amufashe kurera uriya mwana ashimangira ko atiyumvisha impamvu yabyo.
Yago yagarutse kuri bimwe mubyo abantu bavugaga agaragaza ko abenshi bavugaga ko ari “Nyampinga”, ngo bitari bikwiye kumubaho. Ingabire Marie Immaculée yavuze ko ibyo bavuze bitewe n’uko babibona atari byo ashingiye ku byo irushanwa rya Miss Rwanda rigenderaho n’ubwo hari ibyo atemera, gusa yizera ko bizagenda bihinduka buhoro buhoro muri iri rushanwa.
Hari abatari bake babwiye Muyango ko adakwiye guha umwanya abamutuka
Yavuze ko kuba yarabaye Nyampinga waberewe n’amafoto kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019 bitamugize imbohe, asobanura ko byari kuba ikosa iyo aba yaratwise nyuma akabona kujya muri iri rushanwa. Ati: “Kuba yarabibaye ntabwo byamugize imbohe, (….) kuko mu mategeko yabyo bavuga ngo ube utarabyaye, iyo ajyamo nyuma yo kuba yarabyaye aho niho nari kubaza ababitegura nti ubu se kandi ibi byo ni ibiki?”.
Yunzemo ati: “Ariko nyuma yabyo ukomeza ubuzima, ubuzima bwawe bwite! Rero rwose Claudine uriya mwana abamututse baramurenganyije kandi ntabwo bafite ubwenge bwinshi”.
Yabise “ba bavuga irije” akomeza agira ati: “Ngo Claudine ni indaya bamwishyuye angahe se? Yaryamanye nabo bamwishyura angahe?’’. Yashimangiye ko n’ubwo ubu hari abagabo basigaye baryamana n’abagabo bagenzi babo ubusanzwe indaya ari umuntu uryamana n’abagabo bakamuha amafaranga.
Tariki 28 Gashyantare nibwo Uwase Muyango Claudine yaterewe ivi yambikwa impeta n’umukunzi we Kimenyi Yves bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.
Icyo gihe Muyango yavuze ko yavuze yego ku mugabo akunda maze amafoto yabo abereye ijisho akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko bombi basanzwe ari ibyamamare maze asamirwa hejuru n'abatari bake.
TANGA IGITECYEREZO