RFL
Kigali

Ibyishimo kuri Naason Solist na Edouce Softman bagiye kuririmba ‘bwa mbere’ muri Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/07/2021 12:10
0


Abahanzi Naason Solist na Edouce Softman nibo batahiwe gususurutsa abantu mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival biri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi kuva mu mpera za 2019.



Naason na Edouce bazwiho ubuhanga mu miririmbire, bagiye kuririmba mu gitaramo cya gatandatu cya Iwacu Muzika Festival, kizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 31 Nyakanga 2021 guhera saa mbiri n’iminota 45’ z’ijoro.

Nibo “bahanzi bashya” ba mbere babimburiye abandi bazagaragara muri iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya Gatatu ritegurwa na East African Promoters (EAP).

Kuri iyi nshuro, ryatewe inkunga na Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) n’abandi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Naason yavuze ko byamushimishije kuba yaratoranyijwe mu bahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco. Avuga ko aya ari amahirwe akomeye kuri we, kuko agiye kubasha gutaramira abantu muri ibi bigoye bya Covid-19.

Ati “Nabyakiriye neza! Ni iby’agaciro kuba nanjye naragize amahirwe yo kuba nagaragaramo (Iwacu Muzika Festival) urumva rero muri bino bihe usanga n’ibitaramo nyine bisa nk’aho byahagaze, usibye wenda biriya biri kuba hifashishijwe iyakure umuntu atari kumwe n’abafana biri guca kuri Televiziyo, rero ni iby’agaciro kuko hari n’igihe abafana umuntu aba amaze igihe atabaririmbira.”

Muri iki gitaramo, Naason Solist yateguye indirimbo zo ha mbere n’iza cyera kugira ngo afashe abantu kwibuka indirimbo ze ndetse n’inshya aherutse gushyira ku Isoko.

Uyu muhanzi agiye kuririmba muri iki gitaramo mu gihe aherutse gushyira ku isoko Album yise ‘Nyigisha’ yitiriye indirimbo ye yakunzwe mu buryo bukomeye.

Edouce Softman yabwiye INYARWANDA, ko inshuro ya mbere ye muri ibi bitaramo, yamusabye kwitegura neza kugira ngo azatange umuziki mwiza. Avuga ko ari amahirwe akomeye adakwiye gupfusha ubusa, kuko buri muhanzi wese aba yifuza kugaragara muri ibi bitaramo.

Akomeza ati “Ndiyumva neza, ariya ni amahirwe akomeye umuntu aba agize kuba waririmba muri Iwacu Muzika Festival, ngira ngo ni ku nshuro yayo ya gatatu ibaye urumva rero izindi zabanje ntabwo nigeze nzigaragaramo. Kuba rero nje kuri iyi nshuro ya gatatu ni umunezero, ni iby’agaciro cyane. Ni ibyerekana ko ibikorwa umuntu aba yakoze atari ibikorwa bigenda ngo bigarukire ahantu hafi.”

Uyu muhanzi avuga ko n’ubwo umuhanzi aba aririmba nta bafana bari imbere ye, ariko ari urubyiniro runini umuhanzi aba agomba kugenzura kugira ngo abamureba kuri Televiziyo banogerwe.

Edouce yavuze ko we na Naason bateguye igitaramo cyiza, ararikira abantu kuzakireba, kuko yateguye indirimbo ze zo hambere n’inshya aherutse gusohora.

Muri iki gitaramo, Edouce yateguye indirimbo ze zo hambere abantu bamumenyeho kugira ngo bibuke “Edouce wa nyawe”, cyane ko hashize igihe kinini nta bitaramo bibaho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Edouce Softman yavuze ko ari iby’igiciro kinini kuri we kuba ibikorwa bye byaramuhesheje kuririmba muri Iwacu Muzika Festival

Naason Solist yavuze ko yateguye indirimbo ze zo hambere n’inshya, kandi ko byamushimishije kuba agiye kuririmba muri iri serukiramuco

Edouce Softman na Naason Solist bagiye kuba abahanzi ba Gatandatu baririmbye muri Iwacu Muzika Festival

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NYARANJA' YA EDOUCE SOFTMAN

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NYIGISHA' YA NAASON SOLIST

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND