RFL
Kigali

Haruna Niyonzima na rutahizamu w'umugande, bayoboye urutonde rw'abakinnyi Rayon Sports ishaka

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/07/2021 11:48
0


Nyuma y’aho perezida wa Rayon Sports agarukiye mu Rwanda, muri Rayon Sports byashyushye, isoko ryongeye gukomera cyane.



Nyuma y’aho Rayon Sports isoreje ikiciro cya mbere cyo kugura abakinnyi aho yinjije Mico Justin, Muvandimwe Jean Marie Vienney, Mugisha Master na Byumvuhore tresor, ubu igikurikiyeho ni ikiciro cya kabiri nacyo cyo gusinyisha abakinnyi bashya ndetse hashobora no kugaragaramo abakinnyi bafite amazina akomeye.


Mu bakinnyi bari kuvugwa harimo Haruna Niyonzima Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi. Haruna yashoje amasezerano yari afitanye n'ikipe ya Yanga African ndetse banamusezeyeho ku mugaragaro. Haruna ubu nta kipe afite ndetse agomba ku garuka mu Rwanda, byitezwe ko ari naho azakina umwaka utaha w'imikino. Rayon Sports irashaka gusinyisha uyu musore ufite ubushobozi bwo gukina imya igera kuri 4 bakaba bamukoresha muri uyu mwaka w'imikino iri imbere. Rayon Sports ntabwo ariyo imushaka gusa kuko na As Kigali iri muri uru rugamba, mu gihe umukinnyi we avuga ko ikipe izazana amafaranga menshi ariyo azasinyira.


Undi mukinnyi uri mu biganiro na Rayon Sports ni Wanji Pius wakiniraga ikipe ya Sunrise FC. Wanji Pius ni rutahizamu uca ku ruhande, akaba yarakaniye ikipe ya Sunrise kuva mu 2019, gusa amasezerano ye yageze ku musozo n'ubundi ikipe yakiniraga imanutse mu kiciro cya kabiri.

Pius wakiniye ikipe ya Vipers yo muri Uganda, yitwaye neza mu mwaka we wa mbere ubwo yabaga uwa kabiri mu inyuma ya Babuwa Samson mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi mu ikipe ya Sunrise FC.

Niyongira Danny na we ari mu mboni za Rayon Sports. Danny usanzwe ari myugariro wa Bugesera FC, Rayon Sports irashaka kumwinjiza mu ikipe akaba yababera nimero kabiri mwiza dore ko bamaze umwaka wose kuri uyu mwanya bafiteho ikibazo. Danny ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri Bugesera kuko ari n'umukinnyi utsinda.


Mushimiyimana Mohamed ni umukinnyi wo mu kibuga hagati wanyuze muri Police FC ayivamo yerekeza muri APR FC iheruka kumusezerera ubu akaba nta kipe afite. Mohamed ni umwe mu bakinnyi batangiye ibiganiro na Rayon Sports mbere gusa kuri ubu ntabwo barahuza ku mafaranga.


Nsongayingabo Shaffy wakiniraga Gorilla FC na we ari mu bakinnyi bari gutekerezwa na Rayon Sports ngo barebe ko yaza gutanga umutahe mu bwugarizi bw'iyi kipe. Shaffy wakiniye APR FC na As Kigali nta gihindutse icyerekezo cye gishobora kugana muri Rayon Sports na we umwaka utaha akambara umweru n'ubururu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND