RFL
Kigali

Manchester United gusinyisha Varane bisobanuye iki mu mikinire yayo?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/07/2021 8:52
0


Manchester United yamaze kumvikana na Real Madrid kuri myugariro wayo ubu igisigaye ni uko umukinnyi akora ikizami cy'ubuzima ubundi akambara umutuku n'umukara.



Raphael Varane ni myugariro w'ikipe y'igihugu y'Abafaransa ndetse na Real Madrid yo muri Espagne. Nyuma y'imyaka igera ku 10 ari muri Real Madrid uyu musore ari kubyina amataha yerekeza muri Manchester United.


Varane ni myugariro w'Abafaransa 

Amakipe yombi yamaze  kumvikana ndetse Manchester United yo yari yabanje kumvikana n'umukinnyi ubu igisigaye ni uko Varane afata indege akerekeza mu Bwongereza gukora ikizami cy'ubuzima ndetse akanasinya amasezerano yitegura shampiyona y'Ubwongereza azaba agiye gukina bwa mbere. Varane yageze muri Real Madrid ari umwana ahagana mu 2011 bigizwemo uruhare na Zidane na we wasezeye ku kazi ko gutoza Real Madrid. 


Ibitangazamakuru byinshi byatangiye kumwohereza mu Bwongereza 

Ese Manchester United iheruka igikombe cya Shampiyona mu 2013 kugura Raphael Varane bivuze iki mu mikinire yayo?

Varane w'imyaka 28 ni umusore utari muto nk’uko twabonye Manchester United ikunze kugura abakinnyi bakiri bato isanaho itera, bivuze ko Varane aje gutanga umusaruro w’ako kanya. Umwaka ushize w'imikino Manchester United yatsinze ibitego byinshi ariko nayo yinjizwa ibitego byinshi harimo n'ibitego by'amaherere byanagize ingaruka zo kuva mu bikombe bitandukanye imburagihe.


Umwe mu bakinnyi batarangwa n'amakarita 

Nyuma yo kugura Maguire Manchester United yagumye kubura umuntu bafatanya mu bwugarizi kuko yaba Nelson na Bailly bose guhuza na Maguire byagumye kwanga kugera aho bahisemo gushaka undi myugariro. Manchester United irashaka gutwara igikombe cya Shampiyona ndetse twavuga ko mu mpande zose ubu bamaze kwiyubaka nyuma yo kongerera amasezerano  Ednson Cavani bakagura Sancho icyari gisigaye ni ukugira myugariro ufatanya na Varane.


Si ubwa mbere Manchester United ishatse Varane Kuko na mbere y'uko ajya muri Real Madrid bari baramushatse 

Ese Raphael Varane ni we wari amahitamo nyayo?

Uyu myugariro wa Real Madrid yari amaze igihe akinana na Ramos ndetse nyuma yo gusimbura Pepe ukomoka muri Portugal.

Manchester United yashakaga umukinnyi ukuze kandi utanga umusaruro ariko udahenze. Varane amaze gukina imikino ya nyuma 14 kandi yose yarayitwaye azi gukina Champions League ukanayitwara, yatwaye shampiyona ya Espagne, atwara igikombe cy'Isi twavuga ko ari umukinnyi mwiza wo kongera mu ikipe yawe.


Varane Ashobora gukurikira Ramos 

Varane ntabwo yashakaga kuguma muri Real Madrid kuko ashaka guhindura shampiyona aribyo byatumye Manchester United imwirukaho kuko ibyari kuba byose umukinnyi Real Madrid ntiyari kumuhenda kuko itinze yari kugendera ubuntu.

Varane na we yagize imbaraga n'ubushake kujya muri Manchester United kuko aziko ayijemo yaba aje mu ikipe ifite ibigwi Kandi yizeye umwanya uhoraho mu kibuga.

Raphael Varane na Manchester United bahuye bahwanye kuko buri umwe akeneye undi kandi ni amazina yuzuzanya, reka dutegereze ko asinya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND