Kigali

Nsabimana Jean de Dieu “Shaolin” yasubiye muri Bugesera FC abenga Mukura yabuzeho Miliyoni 1 Frw

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/07/2021 21:31
0

Nsabimana Jean de Dieu bakunze kwita Shaolin yasubiye muri Bugesera FC yari yaravuyemo mu 2019 yerekeza muri Sunrise FC. Kuri ubu yasubiye muri Bugesera FC abenga Mukura yabuzeho Miliyoni 1 Frw.



Kuri uyu mugoroba ni bwo ubuyobozi bwa Bugesera FC bwatangaje ko bwamaze gusinyisha umuzamu Nsabimana Jean de Dieu Shaolin, amazerano y'imyaka 2. Uyu muzamu abaye umukinnyi wa 2 uvuye muri Sunrise FC yerekeza muri Bugesera FC nyuma ya Muhinda Bryan wasinye ku munsi w'ejo.

Shaolin afite agahigo ko kuba ariwe muzamu wahamagawe mu Amavubi makuru akina mu cyiciro cya kabiri mu 2017 akinira Pepiniere. Nsabimana yakiniye ikibe ya Bugesera FC kuva mu 2017 kugera mu 2019 ayivamo yerekeza muri Sunrise FC naho avuye agaruka murugo. Uyu musore yari yabanje kugirana ibiganiro n'amakipe atandukanye arimo As Kigali, Rayon Sports Gasogi United, ndetse na Mukura victory Sport baherukaga kugirana ibiganiro.


Nsabimana Jean De Dieu Shaolin azwiho gukuramo penariti 

Mu cyumweru gishize uyu musore ni bwo yahuye n'abayobozi ba Mukura Victory Sport bamubwira ko yaza kubakinira ariko bapfa amafaranga kuko Mukura yashakaga kumuha Miliyoni 3 mu gihe cy'imyaka 2 Kandi we atabikozwa. Bugesera FC yangereye amafaranga ndetse yemera no kumuha amafaranga bari ba musigayemo, Nsabimana na we bahise bahiriramo hagati akaba yemeye gukinira iyi kipe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND