Kigali

Yego uba wakoze, ariko n'umugore wawe arakora! Eric Shaba wakoze kuri RTV yandikiye ibaruwa ifunguye abagabo bagenzi be

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/07/2021 21:25
1

Eric Shaba wakoreye Televiziyo Rwanda (RTV) muri za 2013, ari mu bantu bakoresha cyane kandi neza urubuga rwa Twitter bakagira inama z'ubuzima bagenzi babo. Ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 26/07/2021, yandikiye ibaruwa ifunguye abagabo bagenzi be abasaba kutavunisha abagore babo imirimo yo mu rugo na cyane ko na bo baba barushye.



Eric Shaka umaze imyaka 8 yubatse urugo, yatanze ubu butumwa bwuje impanuro ku bagabo bagenzi be abunyujije ku rukuta rwe rwa Twitter rukurikirwa n'abarenga ibihumbi 5. Ni ubutumwa busaba abagabo kutumva ko hari ibyagenewe abagore n'ibyagenewe abagabo. Benshi bamushimiye ku bw'impanuro nziza abahaye, maze umwe avuga ko hahirwa umuryango wa Shaba. Yagize ati "Hari abantu uba wumva wakicarana na bo mukaganira ugataha wungutse. Uri umwe muri abo. Si ubutumwa utanze, ahubwo n'uburyo ubutanzemo. Uwo muryango wawe urahirwa".

Icyakora hari n'abandi bamweretse ko bigoye bakubahiriza inama ze ijana ku ijana. Uwitwa Richard Niyibigira yavuze ko kuba umwe yitwa Mutima w'urugo, undi akitwa Umutware, bifite igisobanuro. Ati "Niyo mpamvu hari uwitwa MUTIMA w'urugo undi akaba UMUTWARE. Buriya bifite igisobanuro kirenza kwigira intavugirwamo mu rugo ngo ni uko uri umutware. Jye ndanabyemera ko bigomba kugumana umwanya wabyo mu muryango ahubwo bikumvwa neza n'impande zombi, bigafasha kubaka".

Eric Shaba yahise asubiza uyu mugabo ati "Ibyo ni ukuri. Kugira ngo byumvikane neza. Umugabo kwitwa "umutware" undi akitwa "mutima w'urugo" wabisobanura ute?' Richard Niyibigira yahise yirekura avuga ko hari ibyo abashakanye bashobora gufatanya, gusa ngo hari ibidashoboka iyo byakomeye. Ati "Ibi bintu ni byo. Televiziyo harya iracyaba iy'aba papa? Amasaha y'abana iyo ageze n'ubwo haba hari umupira wa ya kipe mfana nshaka ahandi ndebera. Nta cyabuza gufatanya ariko nanone burya hari ibyo bita Core roles bafatanya ariko byakomeye bikagira nyirabyo".

IBARUWA IFUNGUYE ERIC SHABA YANDIKIYE ABAGABO

"Abo turi mu kigero kimwe cyangwa bavutse mbere, hari imico twakunze kubona kuri ba data, nuko bamwe bagira ibyago byo gukura bibwira ko ari uko bikwiriye kugenda. Wasangaga iyo umugabo yinjiye mu rugo, gahunda zihita zihinduka,…ntihagire uwongera guhumeka.

Ni bake cyane bo muri ibyo bihe bashobora kwemeza ko iyo ba se batahaga, batahitaga bajya kwihisha, bagasanga mama mu gikari. Saloon, radio na TV bigahinduka ibya papa, bikarushaho kuba agahebuzo atumye byeri kuri butike kwa Faranswa, akagasoma.

Ibi byo kugasomera mu rugo byakorwaga n’imfura, kuko abandi batahaga bagahaze, agakomangisha umugeri aho kuba inkonji. Tugaruke gato…abenshi rero mu bakuriye muri ibyo bihe, bakuranye ubutumwa ko ari uko umugabo agomba kubaho. Ese ni byo koko?!

Basi reka duhindukize amaso gato, twibuke ko ubu turi muri 2021. Ibya kera tubivemo! Sibyo abagabo? Ubu inshingano z’urugo zabaye nyinshi ugereranyije na kera. Abana bakeneye isuku, bakeneye kuganirizwa, batahana devoir (umukoro wo ku ishuri) hafi buri munsi,…

Yego uba wakoze, ariko na nyina w’abana bawe cyangwa umugore wawe arakora! Ubu byarahindutse, bagera mu rugo bananiwe nk’uko natwe tunanirwa. Bikwiriye guhinduka! Dore uko njye numva bikwiriye kugenda, kandi bitagize icyo byica na busa:

1. Niba ugeze mu rugo, si ngombwa ko uhita wicara muri saloon ngo bakwiriye kukuzanira kambambili cyangwa izindi nkweto wambara iyo ugeze mu rugo bitewe n’urwego rw’ubusirimu ubarizwamo. Ushobora kuzihereza ubwawe, nta we byishe.

2. Niba ushaka amazi yo kunywa cyangwa icyayi, ushobora kubyihereza, nk’umwe numvise wasohotse mu igazeti ya leta ko yaterewe icyizere (sinzi niba ari ho babandika) azira kwisukira icyayi cyangwa amazi. Ahubwo se, wakwihanganye ukanasukira madamu buriya na we ko bitamugwa nabi?

3. Birashoboka ko ufite abana (niba Nyagasani ataratanga uwo mugisha humura), ariko ushobora kubiyuhagirira. Birumvikana aha hashobora kuvuka impaka, ariko abaye ari abahungu byaba byiza kurushaho, ukamenya ko ari bazima, ko “utubilles” twabo twombi turimo.

4. Aha ni ho bahera bakubaza ibibazo baburiye umwanya, kuko kubuhagira, bituma bagutinyuka, bakakubaza akari imurori. Ahubwo se wahise unabagaburira, ukumva ukuntu biryoha! Biyegereze, uko utamira abe ari na ko wizera ko nabo bari kurya, (hagendewe ku myaka yabo).

5. Birashobora ko utazi guteka! Ariko buriya igihe wabonye akanya, unamukatiye igitunguru cyangwa ukamusukurira inyanya, uzi ubunyunyusi bubamo? Icyo gihe isosi iryoha nk’isigaye! Niba uzi guteka, n’iyo yaba ari ugutogosa uturayi, bimukorere, unakarange udushyimbo, urebe uko anezerwa.

6. Mu gihe mushyashyana mujya mu kazi mu gitondo, ako gashati ukitereye waba iki koko? Ahubwo se icyo kirato wagize ngo ukihanaguriye si bwo cyabengerana kurusha, kikamera uko wabishakaga?

Hari byinshi twakora bituma isura itari nziza n’ibindi bikomere abantu bakuranye bigenda bibavamo. Dore ni na ho bahera batwita 'trash'. Icyo navuze muri ibi byo hejuru kiremereye uzacyihorere ariko ibyoroshye ubikore, mwembi muzanezerwa.

Icyitonderwa: Kudakora ibi navuze hejuru bitewe n’umurongo mwembi mwashyizeho, cyane cyane bikazanwa na madamu wemeza ko umugabo we ari umutware, aho sinkoraho. Tuzabigarukaho ubutaha. Njye nibwiriraga bagenzi banjye bishyiriyeho izo gahunda kuko bumva ari abatware.

Tugane ku musozo…ibi ni ibitekerezo byanjye bwite, nkabishingira ku nararibonye y’imyaka 8. Kuri wowe ni mike ariko nemera ko uwiga, mu myaka 8 yaba amenye byinshi. Hanyuma ibyo tutemeranyaho, ushyireho igitekerezo cyawe mu kinyabupfura, maze twungurane gipfura".


Eric Shaba yageneye impanuro abagabo bagenzi be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Indushyi 1 month ago
    Mana njye umugabo wampaye ndamushima uko ari gusa uzambabarire abana banjye ntibazabe nkawe kuko agahinda bintera sinifuza kuzakabonana umukazana wanjye😭 kubyara ufite n'undi mwana muto ukabura ugufasha uburibwe ari bwose undi yibereye mu nzoga biraryana yanaza akigira kuri tel njye muhatira n'abana nkasanga yabashyize hasi ngo nta bakozi mfite!? Koko ubwo abana uzabasaba kugukunda batarabibonye kare ute!?? Eric urakoze rwose niba yabisomaga cg se basi Imana igakora ibitangaza mu ngo zibayeho nkajye uprefera ko yataha twisinziririye kko abana baba bimereye neza najye niturije. Bagabo musubize amaso inyuma amarira muturiza ni akazi kanyu



Inyarwanda BACKGROUND