RFL
Kigali

'Hari abagabo bari abaherwe naryamanye nabo nkabahindura abakene burundu'-Angel

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/07/2021 15:40
0


Iyi nkuru uyisomye yagufasha ukamenya ko imico y'ubusambanyi nta keza kayo ahubwo isubiza inyuma abagabo batanga amafaranga mu kuryamana n'abakobwa kuko hari umukobwa uba ufite gahunda yo gukenesha uwari umukire nk'uko umukobwa witwa Angel Smith wo muri Nigeria hari abo yasubije ku isuka.



Uburaya ni umwuga mubi ugayitse ariko ukorwa n'abakobwa benshi bamwe bakerura ku mugaragaro abandi bakabikora rwihishwa. Ahanini biterwa no kudashaka gukora akandi kazi ngo bakure amaboko mu mifuka bakore akazi karambye. Uyu mukobwa witwa Angel wo muri Nigeria yatunguye benshi yerekana uburyo hari abagabo bahindutse abakene ku bwe kandi akaba ari ikintu yari agambiriye kugeraho.


Ibitangazamakuru bitandukanye birimo nka Naija, Gossip, bivuga ko uyu mukobwa uzwi muri Nigeria dore ko aba ari mu biganiro bya Televiziyo bizwi cyane, aherutse gutangaza ku rukuta rwe rwa Twitter ko abakire benshi yaryamanye nabo bahindutse abakene kubera we. Ibi bishobora guhita bigusigira isomo ry'ubuzima mu gihe waba ufite agatima karehareba mu gushurashura ushaka guha amafaranga abakobwa n'abagore ngo muryamane. Ibi uramutse utabihagaritse, wahinduka umukene.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND