RFL
Kigali

Atunzwe n'inzembe ijana ku munsi, amira umwambi waka akaruka imisumari! Ibitangaje kuri Black wo mu Rwanda ukora maji zirenze ubwenge bwa muntu

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/07/2021 14:27
1


Arya inzembe ijana ku munsi, yipfumuza ibikwasi agahiguranya umwana n’amaso. Umubonye abikora ushobora gutekereza ko uri kurota. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bitangaje ku mugabo witwa Black ukora magic zidasanzwe wagarutsweho n’ibitangazamakuru bikomeye muri Africa.





Amira ikanya akongera akayiruka uko yakabaye

Mbere y'uko tugaruka ku buzima bwe reka tubanze tuvuge ibyo akora [maji] bitangaje utapfa kwemera kandi uri kumureba n’amaso yawe ahubwo ukabyitiranya n’inzozi ukagira ngo uri kurota. Amira umwambi waka akikubita ku nda akaruka imisumari ine, amira urufunguzo akasama mukarushaka mukarubura akaruruka uko rwakabaye.

Amira ikanya uko yakabaye akongera akayiruka. Ahekenya icupa akamira ibirahuri. Mu bindi akora bitangaje arya umuriro akitwika ndetse agafata ibikwasi agapfumura umunwa wo hasi no hejuru agafunga ibikwasi cyo kimwe no ku maso n’ibindi byinshi tutarondora kuko afite imikino 50 yose hamwe.


Amira umwambi uri kwaka akaruka imisumari 4

Mu kiganiro yagiranye na Afrimax TV ndetse kigashyirwa no mu cyongereza, ibi byose twagarutseho haruguru uyu mubabo w'umunyadukoryo yabikoze imbonankubone ari imbere yi'mbaga y’abantu. Iki kiganiro cye Afrimax yashyize kuri Youtube muri Kamena 2020 kimaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri.

Muri iki kiganiro hari aho yageze ari kurya inzembe avuga ko atungwa n’inzembe ijana ku munsi ati ”Ku munsi ntunzwe n’inzembe ijana”. Amaze kumira ifoke akongera kuyiruka yagize ati “Nuko bitakunda nshobora kubasha kuyimira ikava mu wundi muntu nko muri bariya bantu bicaye hariya”. Mu bari bahateraniye bamushungeye yasabye ko hagira ubyemera ngo abikore ayimire maze imuvemo bose bagira ubwoba barabyanga.

Afrimax yamubajije ibanga akoresha mu gukora ibi bintu maze amusubiza agira ati ”Twebwe dufite imbaraga zidasanzwe, dufite imbaraga zidasanzwe ni umwihariko w’aba magician”.


Aha yari amaze kuruka imisumari ine nyuma yo kumira umwambi uri kwaka

Yambaye ibikwasi 2 bihinguranyije umunwa kandi bifunze nyuma yo kwipfumura abantu bose bareba. Yavuze ko afite indi mikino myinshi atagaragaje kubera ubushobozi. Yagize ati ”Hari imikino myinshi mba ntabashije nko gukina, harimo nko guca umuntu umutwe bakajya kuwogoshesha, kwinjira mu icupa cyangwa se kuba natekera umureti ku mutwe w’umuntu. 

Uyu mugabo uvuga ko ari ikinege, ibi bintu akora ngo ni byo bimutunze. Ku rundi ruhande ngo yifuzaga kuba umuvumbuzi ku buryo yari gukora ikintu gikuraho urupfu. Yongeyeho ko yifuza guzagwisha imvura y’amadorari mu bafana be kugira ngo ubushomeri bugabanuke.


Yipfumuza ibikwasi akabifungisha umunwa wo hasi n'uwo hejuru

Black avuga ko nta mugore uzwi wemewe n’amategeko afite ndetse ngo nta muryango afite hano mu Rwanda, icyakora ngo abandi bene wabo ni impunzi za Tanzania nk'uko nawe ari mu Rwanda nk’impunzi akaba akomoka mu Burundi.


Ahekenya icupa akamira ibirahure

Yatangiye gukora 'Magic' mu 2010. Nyuma yaho ngo yaje kujya muri Tanzania ahakura ubundi bumenyi, gusa ngo impano ye yahereye mu Burundi. Ikinyamakuru gikomeye muri Africa legitpost.com.ng kiri mu bigaruka ku myidagaduro n’inkuru zidasanzwe [utuntu n’utundi] kivuga ko ibyo akora bitangaje bituma hari abamwita shitani.

REBA HANO IBINTU AKORA BITANGAJE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Innocent habumugisha 2 years ago
    Ewana ndumiwe cne kuriuwo mugabo2





Inyarwanda BACKGROUND