Kigali

Amerika: Umusore yakatiwe imyaka 2 y'igifungo azira kutabwira abakobwa baryamanye ko arwaye SIDA akayibanduza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/07/2021 10:04
0

Mu gihugu cya Amerika umusore w'imyaka 28 yakatiwe imyaka 2 y'igifungo nyuma y'uko yaryamanye n'abakobwa 2 akabahisha ko arwaye SIDA maze akayibanduza. Uyu musore akaba azize kuba yaragize ibanga uko ahagaze bigatuma n'abandi babigenderamo.



Ni ibisanzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko umuntu iyo afashwe yanduje abandi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ahanwa n'amategeko cyane ko bigaragara nk'aho yanduje abandi ku bushake. Ibi ni byo byabaye ku musore witwa Gentry Burns w'imyaka 28 wakatiwe igihano cy'imyaka 2 muri gereza azira kutabwira abakobwa 2 baryamanye ko arwaye SIDA.


Gentry Burns ukomoka mu gace ka Florida ho muri Amerika yabanje kuregwa n'umukobwa witwa Lindsey Pierce wahoze ari umukunzi we aho yamujyanye imbere y'inkiko amushinja kumwanduza SIDA ku bushake nk'uko televiziyo ya FOXNews yabitangaje. Uyu mukobwa akaba yaravuze ko yatangiye gukundana na Gentry Burns muri 2019 bagatandukana muri 2020 mu kwezi kwa 8. Mu gihe cyose bakundanye Gentry Burns yari yaranze ko bakora imibonano ikingiye amwizeza ko nta SIDA arwaye nyamara ayirwaye.


Undi mukobwa witwa Abella White yareze Gentry Burns ko yamwanduje SIDA mu kwezi kwa 5 ko muri 2020 ubwo baryamanaga maze yamusaba ko bakoresha agakingirizo Gentry Burns akabyanga. Kuwa kane w'icyumweru gishize nibwo uyu musore yitabye urukiko maze akatirwa igifungu cy'imyaka 2 muri gereza.


Gentry Burns siwe musore wa mbere uzize kutavugisha ukuri kuko ahagaze nkuko ikinyamakuru Cosmopolitan cyabitangaje.Umuhanzi w'icyamamare Usher nawe byamubayeho muri 2016 ubwo yacibwaga amande yakayabo ka miliyoni 3 za madolari azira kwanduza imitezi(Herpes) umukobwa baryamanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND