RFL
Kigali

Hongerewe iminsi 5 kuri gahunda ya 'Guma mu Rugo' muri Kigali no mu turere umunani

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2021 15:26
1


Kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, Guverinoma y'u Rwanda yongereyeho indi minsi itanu kuri gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani.



Mu itangazo rimenyesha ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko ishimira Abaturarwanda ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kubahiriza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Ivuga ko mu rwego rwo kurushaho gushimangira ‘intambwe nziza imaze guterwa’ mu kugabanya umubare w'abandura Covid-19 ndetse n'abahitanwa na Covid-19, "Guverinoma yongereye iminsi 5 ku gihe cyo gushyira mu bikorwa ingamba zisanzweho, ni ukuvuga guhera ku itariki 27 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2021.

Guverinoma ivuga ko ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rwamagana na Rutsiro.

Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe gusa.

a. Kuva mu ngo no gusura birabujijwe keretse ku mpamvu z'ingenzi nk'izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n'abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

b. Ibikorwa bya siporo ikorewe hanze n'imyidagaduro birabujijwe.

c. Ingendo mu mudoko zitwara abantu mu buryo bwa rusange zirabujijwe. Icyakora imodoka zitwara abakozi bajya mu bikorwa byemerewe gukomeza zizakomeza gukora.  Moto n'amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

d. Ibiro by'Ingezo za Leta n'iby'abikorera birafunze, keretse abacuruza. Abakozi bose bazakorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z'ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

e. Ibikorwa by'ubucuruzi (business) birafunze, keretse abacuruza ibiribwa (amasoko), imiti (za farumasi), ibikomoka kuri peteroli n'ibindi bikoresho by'ibanze byemejwe, ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose.

Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga sa kumi n'imwe za nimugoroba (5:00PM).

f. Amashuri yose, harimo na za Kaminuza arafunze. Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta muri Nyakanga-Kanama 2021 azatangwa na Minisiteri y'Uburezi.

g. Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije Covid-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y'uko bahagaruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y'inzego z'ubuzima yo kwirinda Covid-19

h. Ibikorwa by'ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Muri ibyo bikorwa harimo anahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

i.Ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi bizakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

j. Pisine na spas zizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitseho, ariko berekanye ko bipimishije Covid-19.

k. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

Ingamba zizubahiriza ahasigaye hose mu Gihugu:

1.Ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n'ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga sa kumi n'imwe za nimugoroba (5:00 PM).

m.Ingendo hagati y'Uturere zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivis z'ubuzima z'izindi serivisi z'ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugeza mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

n. Inama zikorwa imbonankubone zemerewe gukomeza. Umubare w'abitabira inama mu ntugomba kurenga 30% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateranira. Abitabiriye inama bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19.

o. Amateraniro rusange harimo ubusabane n'ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo n'ahandi hose birabujijwe.

P. Imihango y'ubukwe yose harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y'ubuyobozi bwa Leta n'irikorewe mu nsengero birasubitswe.

q. Ibikorwa by'inzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b'ingenzi batarenze 15% by'abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

f. Ibikorwa by'inzego z'abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b'ingenzi batarenze 50% by'abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo. Amasoko n'amaduka azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w'abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

s. Resitora na cafe zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% y'ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa kumi n'imwe za nimugoroba (5:00 PM).

t. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda Covid-19 zizakomeza kwakira abantu ku kigero kitarenze 30% by'ubushobozi bwazo.

u. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

v. Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

w. Ibikorwa by'imikino y'amahirwe birabujijwe.

Itangazo ryashyizwe Umukono na Minisiteri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, rivuga ko abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo: gusiga intera hagati y'umuntu undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.



Gahunda ya Guma mu Rugo yongeweho iminsi itanu, izasoza tariki 31 Nyakanga 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Al4nse NTIRENGANYA2 years ago
    Ariko mwakabyaramwe nihanganye 10dayz ark iyi 5dayz yo sinzi ko yashira tutaroga isabune nukuiri biragoye cyane ahubwo cyereka ahari minister ateye ikirenge mu cya mugenzi we mperutse kumvana umutima w"impuhe akangurira agasabune dore ndi murugo kd aringe warutunze barumuna bange bato. dore nabike baduhaye twabiriye nta munyu.0790595035 thx nizere ko ntasabirije kuko siko nsanzwe ahubw...





Inyarwanda BACKGROUND