RFL
Kigali

U Rwanda rumaze gutakaza abazamu 5 imburagihe mu myaka 5 ishize

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/07/2021 17:24
1


Umwe mu myanya igoye Kandi igira abakinnyi bacye mu kibuga ukomeje gutakaza abakinnyi bari barawitangiye, ubu Kwizera Olivier yujuje umubare w'abazamu 5 basezeye Ruhago imburagihe kandi bari bagikenewe.



Umuzamu ni umuntu ukenerwa ku rwego rurenze indi myanya mu kibuga kuko n'ikimenyimenyi mu kibuga ikipe nti yakina idafite umuzamu, yewe n’iyo ahawe ikarita itukura bakuramo umukinnyi hakinjiramo undi muzamu. N'ubwo urwego rw'abakinnyi basezerewe umupira w'amaguru mu Rwanda ruri kwiyongera, bifata intera ikabije mu izamu kuko n'abazamu bacye u Rwanda ruba rufite bari kurucika umwe kuri umwe.


U Rwanda rwagize abazamu beza ndetse bamaze igihe mu kibuga barimo Muhamudu Mosi, Nkunzingoma Ramadhan wafatiye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika 2004, Ndoli Jean Claude na Nshimiyimana Eric Bakame bo bakiri mu kibuga. Kuva mu 2017 umupira w'amaguru mu Rwanda umaze gutaka abazamu 5 bivuze ko mu mwaka umwe umuzamu asezera kuri Ruhago kandi atari ikibazo cy'izabukuru.

 Hategekimana Kabes


Kabes wakiniye u Rwanda mu mikino y'igikombe cy'isi cyabereye muri Mexico mu 2011, akaba yarageze muri iyi kipe yageze mu irerero rya FERWAFA avuye mu irerero rya Nyakinama, gusa kuva yava muri Mexico ntago byaje kugenda neza ngo akine ku ruhando rukomeye yari ategerejweho. Uyu musore yakiniye igihe kinini ikipe ya As Muhanga ayivamo yerekeza mu ikipe ya Rwamagana City yari mu kiciro cya 2 nyuma mu 2017 asezera kuri Ruhago, aranyonyomba ikizere u Rwanda rwari rumufitiye kigenda uko.

 Nizeyimana Alphonse (Ndanda)


Nizeyimana Alphonse uzwi ku izina rya Ndanda yanyuze mu makipe akomeye hano mu Rwanda gusa urugendo rwe rwarangiriye mu nzira atarotoye inzozi ze ndetse asezera umupira w'amaguru u Rwanda n'abanyarwanda bakimucyeneye.

Nizeyimana Alphonse Ndanda aganira na InyaRwanda yatangaje ko ikibazo cy'imvune aricyo cyatumye asezera kuri Ruhago. Yagize ati: “Ntabwo Nzongera gukina umupira w'amaguru, nawusezeyeho burundu. Nakunze kugira imvune zo mu ivi zari zarambase zikambuza gukina mpitamo kureka umupira w'amaguru njya gushakira ubuzima ahandi”.

Nizeyimana Alphonse Ndanda yakiniye amakipe arimo Esperance FC yazamukiyemo rayon Sports, Mukura vs na As Kigali. Muri uyu mwaka nibwo Ndanda yiyemeje gusezera ku mupira w'amaguru Kandi yari agifite akabaraga.

 Ingabire Aime Regis

Ni we wahesheje igikombe rukumbi Mukura victory Sport ifite cy'amahoro mu 2018 umwuga igihe kinini yakimaze muri Mukura ari naho yasezereye gukina. Regis wafatwaga nk'umuzamu uzi gukuramo penariti yasezeye mu ntangiriro z'uyu mwaka yigira mu kandi kazi kajyanye n’ibyo yize. Ajya guhagarika gukina, Regis wanakiniyeho As Kigali, yabanje kwifashishwa nk'umutoza w'abazamu mu mwaka wa 2019-2020 kuko Mukura itagiraga uwo mutoza. Ubu Regis na we yatandukanye no gukina football akiri muto.

Nzarora Marcel


Yasinyiye Mukura victory Sport ashaka kuzamura u Rwanda, gusa yayikiniye imikino 3 birangira ayisize iba n'ikipe ya nyuma yari akiniye mu Rwanda. Marcel yari Umuzamu wa mbere w'ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 mu 2011. Yari umusore utanga ikizere, mu izamu nk'umusimbura mwiza wa Ndoli na Bakame mu gihe bari kuba basezeye mu Mavubi.


umwe mu mikino Marcel yakiniye Mukura 

Muri Kanama 2020 nibwo Nzarora yatangaje ko asezeye umupira w'amaguru burundu, aha yari hanze y'u Rwanda mu gihugu cya Ecosse. Musanze FC, APR FC, Police FC, na Rayon Sports niyo makipe uyu musore wasezeye afite imyaka 27 yakiniye.

 Kwizera Olivier

Niwe muzamu wuzuza abazamu 5 bamaze gusezera Ruhago b'abanyarwanda mu myaka 5 ishize. Kwizera Olivier umuntu atabura kuvuga ko yari Umuzamu wa mbere w'ikipe y'igihugu Amavubi, tariki 22 uku kwezi nibwo yatunguye abantu asezera umupira w'amaguru kandi yari agikinewe.


Ku myaka 27, umuzamu aba agifite imyaka myinshi yo gukina, ariko kwizera ntiyabyitayeho amanika inkweto mu ruhame. Kwizera yavuze ko gusezera ari ibintu yari yaratekerejeho rero cyari cyo gihe ngo abishyire mu bikorwa. Kwizera Olivier yakiniye Free State Stars yo muri Afurika y'Epfo, APR FC, Bugesera FC, Rayon Sports, na Gasogi United gusa ubu ibisigaye ni amateka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • patrick2 years ago
    si abo gusa hari na NIYUBAHWE PACIFIQUE(Wafatiye zebre fc ,Mukura vs, Musanze fc, Muhanga fc,etoile de l'est ndetse namavubi yabatarengeje 17 muri cecafa yabereye I Burundi)kandi nawe ni muto





Inyarwanda BACKGROUND