RFL
Kigali

USA: R.Kelly arashinjwa gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/07/2021 14:38
0


Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, wamenyekanye mu njyana ya R&B, arashijwa gufata kungufu umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko. R.Kelly ngo yafashe ku ngufu uyu mwana w’umuhungu bahuriye muri Resitora yitwa McDonald muri Chicago 2006.



Abashinjacyaha bavuga ko ibi byaha R.Kelly ashinjwa kimwe n’ibindi yarezwe mbere ariko bitarakemurwa, byose byashyizwe hamwe, akazabibazwa muri Kanama 2021, ubwo azaba yitabye ubutabera. N’ubwo uyu muhanzi w’icyamamare muri Amerika, aregwa ibi bintu, we nta na kimwe yemera avuga ko atigeze ahohotera umuntu n’umwe.

Robert Kelly [R.Kelly] wigeze guhabwa Grammy Awards ihabwa abahanzi kimwe n’abandi bakoze ibidasanzwe muri muzika, ategerejwe imbere y’ubutabera muri Kanama. Mu byaha aregwa harimo: Gusambanya abana bato, gukora amashusho y’urukozasoni, uburiganya no kudaha umwanya ubutabera. Ibyo byaha byose uyu muhanzi abiregwa n’abadamu ndetse n’abakobwa batavugwa amazina. Muri aba harimo n’umwana w’imyaka 17 y’amavuko wari umuririmbyi agikura, avuga ko yahuye na R.Kelly muri Resitora akamutumira mu nzu  ye itunganya umuziki iba i Chicago. Uyu wari ufite imyaka 17 icyo gihe, avuga ko R.Kelly ngo yamuhendahenze kugeza amusambanyije.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mwana w’umuhungu, yeretse R.Kelly mugenzi we na we wari ufite imyaka 16 cyangwa 17 ngo nawe agashaka kumufata kungufu. Uyu muhanzi uregwa n’abandi bagore n’abakobwa bivugwa ko bo yabasambanyije akabasaba gufatwa amashusho. Abashinjacyaha bavuga ko ibyo byaha uyu muhanzi aregwa, bifatanye n’ibyo bindi byose.

R.Kelly , yigeze kuba umuhanzi wari uyoboye injyana ya R&B, mu myaka yo 1990, amaze hafi imyaka ibiri muri gereza aho yiteguye gucirwa urubanza biteganyijwe ko ruzacibwa tariki 9 Kanama 2021.

Inkomoko: theguardian , skynews, bbcnews 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND