Kigali

Memphis Depay yatsinze igitego cya mbere muri Barcelona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/07/2021 13:03
0

Rutahizamu w'umuhorandi Memphis Depay yaraye atsinze igitego cya mbere muri Barcelona aho yinjiye mu kibuga asimbuye.



Barcelona yakinaga na Gerona umukino wayo wa mbere bitegura umwaka w'imikino wa 2021/2022. Ni umukino wabonetsemo Penariti zigera kuri 3 aho Gerard Pique na Samu Saiz batsinze Penariti 2 zibanza.


Memphis Depay nyuma yo gutsinda igitego 

Peque ni we watsinze igitego cya mbere kuri penariti ku munota wa 21 nyuma y'iminota 3 gusa Manaj aterekamo igitego cya 2, igice cya mbere cyenda kurangira ku munota wa 42 Girona ibona penariti yatewe neza na Samu Saiz igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.


Mu gice cya kabiri, Barcelona yasimbuje abakinnyi bagera ku 8, Memphis Depay yaje kwinjira mu kibuga asimbuye anatsinda penariti ku munota wa 85 igitego cyatumye umukino urangira ari ibitego 3 bya Barcelona kuri kimwe cya Girona. Depey ahita atangira urugendo rw'ibitego muri Barcelona.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND