Kigali

Menya byinshi byerekeye indwara y’umunaniro ukabije

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/07/2021 12:39
0

Kumva unaniwe nyuma yo kumara umwanya ukora akazi kagusaba imbaraga zaba iz’umubiri cyangwa se izo gutekereza, ni ibintu bisanzwe mu buzima bwacu bwa buri munsi. Gusa, nyuma y’ibyo byose, iyo ufashe umwanya wo kuruhuka birashira. Mu gihe wumva uhorana umunaniro, kabone n’ubwo waba waruhutse ushobora kuba urwaye indwara y'umunaniro ukabije.



Ni iki gitera indwara y’umunaniro ukabije?

Impamvu nyamukuru itera guhora unaniwe cyane, n’ubwo itazwi neza, abahanga bemeza ko yaba iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa virusi ndetse no kubura intungamubiri z’ingenzi, cyangwa se ibindi bibazo mu rwungano rw’ubwirinzi n’imisemburo idakora neza.

1.Ibiranga indwara y’umunaniro ukabije ni:

-Kumva urushye n’umunaniro umaze igihe kirenga amezi 6, biherekejwe n’ibindi bibazo nko kuribwa imikaya, kudasinzira neza n’ibindi.

-Kutibuka neza ibintu biheruka kuba, kutita ku bintu no kutabasha kwita ku kintu na kimwe.

-Kumva nta ntege no guhorana imbaraga nke mu mubiri

-Guteragura cyane k’umutima

-Guhorana ibibazo mu muhogo; nko kumva hokera, cg se habyimbye

-Uburibwe mu nteranyirizo (nko mu mavi, inkokora cg se ku ntoki), burangwa no gutukura cg se kubyimbirwa.

-Kuribwa umutwe bigenda bihindagurika, rimwe ukumva byoroshye ubundi bikomeye

-Kumva imbaraga zishize, nyuma yo gukora akantu koroheje cg se imyitozo ngororamubiri.

2.Ibyagufasha kwirinda indwara y’umunaniro ukabije

-Kurya indyo yuzuye kandi iteguye neza.

-Gukora imyitozo ngororamubiri, ariko ijyanye n’ubushobozi bwawe.

-Kuryama neza, ugasinzira amasaha ahagije.

-Kwirinda stress ukoresheje ibigufasha kuruhuka byose nka meditation na yoga.

-Hari ubundi buvuzi bwifashishwa nka “Ayurveda” kimwe na “acupuncture”.

-Ushobora no kwitabaza abahanga mu byerekeye indwara zo mu mutwe, bakaba bagufasha kurwanya iyi ndwara bakoresheje ubundi buryo butandukanye.

Akenshi ubu buryo kimwe no kwivuza neza, bishobora kugufasha gukira indwara y’umunaniro ukabije.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND