Kigali

Aya niyo makipe yageze muri 1/2 cya CECAFA iri kubera muri Ethiopia

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/07/2021 10:53
0

Nyuma y'imikino y'amatsinda ikipe ya Uganda yasezerewe ku buryo butunguranye, Sudani y'Epfo irakomeza.



Muri Ethiopia hakomeje imikino ya CECAFA y'igihugu yatangiye tariki 17 Nyakanga ikazageza tariki 30 hakinwa Umukino wa nyuma.

Amakipe ane niyo yabonye itike ya kimwe cya kabiri ndetse hahita hamenyekana n'uko amakipe azahura.


Sudani y'Epfo yazamutse nk'ikipe yitwaye neza mu zatsinzwe 

Nk’uko amakipe yari yashyizwe mu matsinda 3 muri buri tsinda hagombaga kuzamuka ikipe imwe ndetse hakanaboneka ikipe imwe izamuka n'iyatsinzwe neza. Mu itsinda rya mbere hazamutse Tanzania ifite amanota 4, mu itsinda rya 2 hazamuka Uburundi nabwo bufite amanota 4, mu itsinda rya 3 hazamuka amakipe 2 arimo Kenya ifite amanota 6 na Sudani y'Epfo ifite amanota 3 ariko izamuka nk'iyitwaye neza muzatsinzwe.


Ethiopia yakiriye imikino yasezerewe

Imikino ya 1/2 izaba kuri uyu wa 2 tariki 27 Tanzania izakina na Sudani y'Epfo, Uburundi bukine na Kenya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND