RFL
Kigali

B-Threy yasohoye indirimbo akomoza kuri Label afatanyije na Producer we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2021 12:33
0


Umuraperi B-Threy yatangaje ko hashize amezi macye ahuje imbaraga na Producer Dizo Last umukorera indirimbo bafungura inzu y’umuziki ifasha abahanzi mu bya muzika bise “Ratio Music”.



B-Threy atangaje ibi mu gihe hashize umunsi umwe asohoye amashusho y’indirimbo yise “Ye” yakoze “nka filime”.

Ni indirimbo avuga ko yanditse yubakiye ku nkuru yahimbye y’ukuntu yagiye kwiba bikarangira ahuye n’umukobwa bakuranye mu bwana bwabo.

Ati “Nari nagiye kwiba amafaranga birangira mpuye n’umukobwa twakuranye birangira nawe mujyanye.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'YE' YA B-THREY

Uyu muhanzi yavuze ko Label “Ratio Music” igizwe na studio, ndetse ikaba irimo abahanzi nka Trizzie 96 uzwi mu ndirimbo ‘Nyumvira’ bakoranye.

B-Threy yavuze ko iyi Label yayishinze afatanyije na Producer Dizo Last. Ni Label avuga ko yatangiranye n’umwaka wa 2020.

Uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko ari muri Label ‘Ratio Music’. Shene ya Youtube y'iyi Label iriho indirimbo za B-Threy, iza Angelo Jawanzaa na Producer Dizo Last bagiye bakorana.

Bertrand Muheto [B- Threy] atangaje ko yashinze Label nyuma y’uko mu Ukuboza 2019, avuye muri Label Green Ferry Music yamufashije kumenyekana.

Ari mu bahanzi bigaragaje mu 2019, bisunze injyana Trap yo mu Kinyarwanda bise Kinyatrap. Uyu muraperi ariko anakora injyana zirimo Drill yigwijeho umubare munini w’abafana biganjemo urubyiruko n’izindi.

Uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo ‘Inzira’, ‘bibi’, ‘Oya’, ‘Landrod’ n’izindi.


B-Threy yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ye” yakoze mu buryo bwa “filime”

Uyu muraperi yavuze ko hashize igihe afunguye Label yise “Ratio Nation” afatanyije na Producer Dizo Last

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YE’ YA B-THREY

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND