RFL
Kigali

Ifoto ya Britney Spears yerekana mu gituza cye ikomeje kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/07/2021 12:24
0


Ikirangirirekazi muri muzika Brityney Spears yatitije imbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga ifoto ye kuri instagram yambaye ijipo gusa naho hejuru ntakintu yambaye uretse amaboko ye afashe ku mabere. Iyi foto yatumye abenshi bamubwira ko ibyo yakoze atari byo naho abandi bamubwira ko ntakibazo kuba yakwerekana imiterere ye.



Britney Spears umaze iminsi avugwa cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga bitewe n'urubanza amaze iminsi aburana na Se Jamie Spears, uyu muhanzikazi ntagisiba kuvugwa ndetse no kumbuga nkoranyambaga hari hashtag iharawe ikoreshwa n'abafana be n'abandi basitari yitwa #FreeBritney igamije kwakira ubutabera uyu muhanzikazi.


Ikinyamakuru Hollywood Life cyatangaje ko Britney Spears akomeje kurya iraha ku mazi, n’ubwo agihanganye na Se mu rukiko ntabwo byamubujije kwibutsa abantu ko akiri Britney wa cyera wakundaga kwifotoza yambaye imyenda igaragaza imiterere ye. Iki kinyamakuru cyatangaje ibi hashize iminota 30 uyu muhanzikazi yerekanye ifoto igaragaza amabere ye.


Bamwe mu bakurikirana Britney Spears kuri Instagram bagaragaje ko batishimiye iyi foto. Mu bitekerezo byinshi (Comments) bashyize ku rukuta rwe bamwe bagiraga bati ''Ese uru nirwo rugero uri guha abana bawe?'' abandi bati ''Imyaka ufite ntikwemerera kwifotoza gutya''.

Icyakoze abafana be bamushyigikiye bamubwira ko ntacyamubuza kwifotoza uko ashaka. Bagize bati ''Ni uburenganzira bwawe kwifotoza gutyo, n’iyo wakwerekana amafoto menshi umeze gutyo ntakibazo''. Umuhanzikazi Demi Lovato we yanditse amubwira ati ''Uracyeye rwose''.


Si ubwa mbere Britney Spears w'imyaka 39 ufite abana 2 b’abahungu yakwerekana amafoto ye yambaye imyenda igaragaza imiterere ye, gusa kuri iyi nshuro yerekanye amabere ye bituma bamwe bavuga ko yarengereye. Iyi foto ayigaragaje mu gihe agikomeje guhangana na Se mu nkiko aho ashaka ko yigenga ndetse na Se agahanirwa amakosa yamukoreye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND