Kigali

Liza Kamikazi yahumurije abari kunyura mu bihe bigoye kubera Covid-19-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2021 9:17
0


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Liza Kamikazi yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Lokidawuni” ihumuriza abari kunyura mu bihe bigoye kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.



Iyi ndirimbo Liza Kamikazi yayanditse mbere y’uko Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani bishyirwa muri Gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Ni indirimbo yanditse mu rukerera ahumecyewemo n’Imana nk’uko abivuga.

Iyi ndirimbo iri muri nyinshi uyu muhanzikazi amaze igihe ategura kugira ngo atazicisha irungu abafana be n’abakunzi b’umuziki muri iki gihe basabwa ku Guma mu Rugo.

Liza Kamikazi yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iyi ndirimbo atekereza ku bantu bari guca mu bihe bigoye kubera icyorezo cya Covid-19, avuga ko bakeneye ihumure no kubereka ko izuba rizongera rikarasa.

Ati “Ndabizi ko muri Guma mu Rugo abantu baba bakeneye ubutumwa bubatera imbaraga, bubasubizamo ibyiringiro, bubahumuriza kuko n’ubundi indirimbo z’Imana ziba zitanga ihumure.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko Isi iri mu bihe bigoye, aho benshi bapfushije, batakaza akazi bakoraga, ‘Business’ zirahomba n’ibindi bikomereye imitima ya benshi.

Ati "Ni ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro ku bantu cyane cyane uyu munsi bari guca mu bihe bibagoye. Ibi n’ibihe bigoye abantu benshi. Sinzi wenda uri gusoma iyi nkuru ubuzima abayemo, cyangwa se uko ibihe bimufashe ariko nzi abantu benshi barimo kunyura mu bihe bikomeye.”

Akomeza ati “Nzi abantu barwajije abantu babo, nzi abantu bapfushije, nzi abantu bari kwicwa n’inzara bashonje. Ni ibihe bigoye, abantu babuze akazi kabo, abahagaritswe mu kazi, abo business zabo zahagaze, ni ibihe rero abantu bacyekeneye ubutumwa bubahumuriza."

"Ubutumwa burimo rero ni ukubwira abantu ngo no muri uyu muriro no hagati muri iyi Guma mu Rugo, Kristo ari kumwe natwe kandi ntabwo ajya ahezwa.”

Uyu muhanzikazi anavuga ko iyi ndirimbo idahumuriza gusa abari guca mu bihe bigoye kubera Covid-19, ahubwo ko inahumuriza n’abandi baruhijwe n’ubuzima kubera ibintu bitandukanye.

Avuga ko buri wese uri kunyura muri ibyo bihe akwiye guha umwanya Kristo akamugirira neza. Ati “Nayemerera izagendana nawe (Imana), izamubera iyo kwizerwa.”

Liza Kamikazi yahumurije abari guca mu bihe bigoye kubera icyorezo cya Covid-19

Uyu muhazikazi yavuze ko uko byagenda kose Imana itajya itererana abantu bayo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LOKIDAWUNI’ YA LIZA KAMIKAZI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND