Kigali

Ifoto ya Juno Kizigenza ahetse umukobwa kuri moto yavugishije benshi barimo Oswakim wasanze atari umuco akiyambaza Minisitiri Bamporiki

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/07/2021 23:39
1


Ifoto y'umuhanzi Juno Kizigenza ahetse umukobwa kuri moto yavugishije abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim wa Radio& Tv10 yiyambaza Hon. Edouard Bamporiki Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.



Umuhanzi Juno Kizigenza amaze amasaha macye ashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye zirimo na Instagram na Twitter yamamaza indirimbo ye izasohoka ku itariki 30 nk'uko asanzwe abigenza iyo ari guteguza abakunzi be. Iyi foto akimara kuyisohora, yahise isamirwa hejuru n’abatari bake banayitanzeho ibitekerezo berekana ko biteguye iyi ndirimbo y’uyu muhanzi, abenshi banabyakiriye neza bamubwira ko atajya abatenguha nk’ibisanzwe.

Gusa ku rundi ruhande, hari abandi bantu batishimiye iyi foto barimo n'umunyamakuru Oswald Oswakim ukorera Radio 10 na Tv 10 kuko yahise ayereka mugenzi we nawe w’umunyamakuru Ndahiro Valens Papy amubaza niba ari abahanzi nyarwanda, ati "Aba ni abahanzi nyarwanda Ndahiro Papy? Ni nde na nde se?"

Ndahiro Papy ataragira icyo asubiza ku kibazo yari abajijwe, Oswakim yahise yiyambaza (Tag) Minisitiri Bamporiki agira ati "Uku ni ko gutera imbere k'umuco?.” Nanone yahise amenyesha abandi bantu benshi bakoresha cyane urubuga rwa Twitter. Nyuma yo kwiyambaza abantu batandukanye, bamwe mu bakoresha Twitter batangiye kumwereka ko ibyo Juno Kizigenza yakoze atari uguta umuco. Hari n'abavuze ko kwambara akenda k'imbere nta kibazo kirimo mu gihe n'abaherutse guhamya ko ari abatinganyi ntawigeze abavugaho uretse Sadate gusa.

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Asiimwe David1 month ago
    Isi yo ntahandi mbona itujyana usibye mumuriro utazima ibintu byiza ntibicyibonwa habonwa ibibi Imana itabare abayo



Inyarwanda BACKGROUND