Kigali

Meddy agiye gushyira hanze indi ndirimbo nshya 'Queen of Sheba' nyuma yo gukundwa kwa 'My Vow'

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/07/2021 22:44
0


Meddy nyuma yo gushyira hanze indirimbo bigagagara ko mu minsi itarenze itatu iba yujuje Miliyoni 1 y'abayirebye, Meddy agiye gushyira hanze indi yitwa 'Queen of Sheba'



Indirimbo 'My Vow' imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 800 mu gihe kitaregera ku masaha 48 binyuze ku rukuta rwa Youtube rwa Meddy. InyaRwanda.com ifite amakuru avuga ko mu gihe kitarenze amasaha 48 iyi ndirimbo iraba yamaze gukurikirwa n'iyitwa Queen Of Sheba. 

Iyi ndirimbo ikaba ifite amateka akomeye kuko ariyo abantu bari biteze mbere y'iyagiye hanze ubwo bizihizaga amezi abiri Meddy na Mimi bamaze babanye, ikaba yarumvukanyeho igice gito ku munsi w'ubukwe bwe bwo kuwa 22 Gicurasi 2021. 

Byitezwe ko indirimbo 'Queen of Sheba' izakurikirwa n'iyitwa Marry zose byamaze gutangazwa ko zigomba kujya hanze uko byagenda kose. Ubu buryo bw'imikorere y'umuziki umeze utya bukaba bumenyerewe mu bice byurengerazuba aho Meddy abarizwa none.

KANDA HANO WUMVE MY VOW YA MEDDY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND