RFL
Kigali

Bite bya C John waririmbye 'Wambereye mwiza' ikakirwa neza agahita aburirwa irengero mu muziki?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/07/2021 18:57
0


Umuziki nyarwanda wunguka abahanzi b'abanyempano umunsi ku wundi, gusa siko bose bawugumamo kubera impamvu zitandukanye kuko hari abawumaramo igihe gito cyane bagahita bakuramo akarenge kabo, abandi bakawukorana imbaraga nke, hakaba n'abawusubika bakazawusubukura nyuma. Muri iyi nkuru turibanda ku muramyi C John.



Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Mugabo C John [C John], yamenyekanye ku ndirimbo 'Wambereye mwiza' yashyize hanze mu mpera za 2018, yakirwa neza n'abakunzi b'umuziki wa Gospel kuko bari bishimiye kunguka impano nshya y'umuramyi w'umuhanga mu myandikire ndetse n'imiririmbire.

'Wambereye mwiza' yakunzwe na benshi barimo n'umuramyi Gaby Kamanzi ufite amateka akomeye mu muziki wa Gospel wagaragaye mu modoka ari kuyiririmba akavuga ko yayikunze cyane. C John yaje gukora indi ndirimbo yise 'Ndabizi' yakoranye na Simon Kabera, abatari bacye bamuha amahirwe menshi yo kuzagera kure cyane mu muziki we, gusa magingo aya yaburiwe irengero.

C John avuga ko gucogora mu muziki nta ruhare na rumwe Covid-19 yabigizemo!


Ntitwakwiyibagiza ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bantu benshi ku Isi barimo n'abanyamuziki, icyakora umuhanzi C John we avuga ko impamvu zamuteye gusa nk'usubitse umuziki, atari Coronavirus yabiteye. Izo mpamvu zindi zabiteye, yirinze kuzitangaza, gusa yavuze ko igihe cye cyo kugaruka mu muziki cyegereje. Yavuze ko ari mu Rwanda akaba ari mu rugo nk'abandi bose muri gahunda ya 'Guma mu Rugo' mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, C John yagize ati "Turaho tumeze neza turi kubarizwa mu rugo nkabandi bose". Twamubajije niba kuburirwa irengero mu muziki byaba byaratewe na Covid-19, avuga ko muri iyi minsi abantu benshi bitwaza Covid-19 ko bakayishinja kudindiza imishinga yabo, gusa we ngo siko bimeze.

C John ati "Hahahahaha corona icyo wayibeshyera cyose cyayihama kuko ntaho itageze ariko siyo, ahubwo ni impamvu zanjye bwite. Indirimbo zo zirahari hari n'izarangiye ariko kubera za mpamvu n'ubundi muramfasha gutegereza".

Umuramyi C John yavuze ko igihe cye cyo kuraguka cyegereje. Yavuze kandi ko n'ubwo azaba yagarutse atazibanda ku butumwa bw'ihumure kuko atari bwo bukenewe cyane muri iki gihe. Ati "Igihe cyose indirimbo z'ihumure ziba zikenewe ariko igihe cya none cyo gikeneye abinginzi cyane kurusha uko gikeneye abaririmbyi. Naho igihe cyanjye cyo kugaruka gisa n'icyegereje".


C John yavuze ko adashobora kubeshyera Covid-19 ko yatumye asubika umuziki

N'ubwo uyu muhanzi avuga ko afite indirimbo nshya zitunganyije yiteguye gushyira hanze ubwo azaba yemeje kugaruka mu muziki, yaruciye ararumira abajijwe izina ry'imwe muri izo ndirimbo. Ati "Hahahahaha reka kurunguruka kandi uri hafi gukingurirwa ninyisohora niwowe wa mbere nzaribwira ndabigusezeranyije".

C John avuga ko nta muhanzi n'umwe uri kumufasha muri iki gihe, ahubwo ngo hari indirimbo akunze cyane. Ati: "Nta muhanzi umwe urimo kumfasha ariko ngiye kuguha ama link y'indirimbo eshanu ziri mu zirimo kumfasha. Murakoze nishimiye uburyo mubazamo ibibazo. Yesu akomeze kubagirira neza".

Ku bijyanye n'indirimbo 5 zirimo kumufasha cyane yavuze ko byari kuba byiza iyo tumubaza 12 kuko ari gufashwa na nyinshi zirimo na Adonai ya Vestine na Dorcas. C John yavuze ko indirimbo eshanu ziza ku mwanya wa mbere mu kumufasha ari; 'Uri mwiza' ya Savant, 'King of Glory' ya Michael W. Smith Ft Cece Winans, 'Dear God' ya Dax, 'Mwema' ya Paul Clement Ft Bella Kombo na 'Arankunda' ya Rene Patrick.


C John yavuze ko indirimbo nimero ya mbere mu ziri kumufasha ari 'Uri mwiza Yesu' ya Savant

N'ubwo urugendo rwo gushyira hanze indirimbo ze yarutangiye mu gihe gito gishize, C John si mushya mu muziki kuko mu mwaka wa 2006 ari bwo yatangiye kwandika indirimbo, hanyuma mu mwaka wa 2017 akaba ari bwo asohora indirimbo ye ya mbere. Indirimbo ze ziba zikubiyemo amashimwe mu amagambo asingiza Imana. Yagize ati: "Natangiye kwandika indirimbo muri 2006, nagiye muri worship team mu 2011, hanyuma mu 2017 ni bwo nasohoye indirimbo ya mbere".

UMVA HANO 'WAMBAYE ICYUBAHIRO' YA MUGABO C JOHN

Iyo yandika indirimbo yibanda ku butumwa bw'amashimwe. Ati: "(Nibanda) ku gukora kw'Imana ariko na none biterwa n'ukuntu inspiration ije ariko ibingarukamo kenshi ni amashimwe." Abajijwe na Inyarwanda.com intego afite mu muziki, C John yagize ati: "Ni uko abantu bamenya kugira neza kw'Imana tugafatanyiriza hamwe kuyishima kuko Ihambaye." Mu ndirimbo amaze gukora harimo; Isezerano, Shimirwa, Wambaye icyubahiro, Ndashima, Shalom, Yesu azabikora, Wambereye mwiza n'izindi.

C John avuga ko inzozi afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari ugukora indirimbo zihumuriza abantu, bagaha agaciro umusaraba wa Yesu kurusha ibindi bintu byose by'agaciro. Ati: "Inzozi zanjye ni ukubona indirimbo zanjye zisubizamo abantu ibyiringiro bagaha agaciro umusaraba wa Yesu kurusha iby'agaciro byose, natangiye kuzigeraho".

REBA HANO 'WAMBEREYE MWIZA' YA C JOHN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND