RFL
Kigali

Rubavu: Abaturage bafashe umwanzuro wo guhingira abanduye Covid-19

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/07/2021 16:04
0


Mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana, hari abarwayi ba Covid19 bavuze ko bashima uburyo abaturanyi babo bahisemo kubahingira imirima kugirango badacikanwa n'igihembwe cy'ihinga, mu rwego rwo kwirinda ko basohoka mu ngo bagakwirakwiza ubwandu bw'iki cyorezo.



Busasamana ni Umurenge uzwiho kuba ikigega cy'ibiribwa, bitewe n'ikirere n'ubutaka bwaho bituma buri gihe beza umusaruro ushimishije. Mu mirima y'abahinzi barwaye covid19, usanga abaturanyi babo bayizindukiyemo barimo kubahingira.

Hitimana Jean Baptiste avuga ko biyemeje guhingira bagenzi babo barwaye covid19, kugirango badacikanwa n'iki gihe cy'ihinga, kuko bitegura gutera imbuto y'ibirayi. 

Uretse kubahingira imirima, banabagezaho mu ngo zabo ibiribwa birimo ibirayi, ibishyimbo n'imbuto babifashijwemo n'abajyanama b'ubuzima.

Bamwe muri abo barwayi ba Covid19 badasohoka mu ngo zabo, birinda gukwirakwiza iki cyorezo, barashima ibi bikorwa bari gukorerwa n'abaturanyi babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne avuga ko abaturage ayoboye bakusanyije amafaranga y'u Rwanda arenga ibihumbi 250, yo kugurira imbuto zo kurya abarwayi ba Covid19, bakusanya n'ibiribwa byunganira ibyo leta yatanze byo kugoboka imiryango yagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu rugo.

Uyu muyobozi agaragaza ko uyu munsi abaturage bahingiye imiryango 6, ndetse iki gikorwa ngo kizakomeza ku buryo buri murwayi wese wa Covid19 udafite ubushobozi bwo kwita ku bikorwa bye by'ubuhinzi azafashwa n'abaturanyi be. Kugeza ubu muri uyu Murenge wa Busasamana hari abarwayi ba Covid19 barenga 40.

Src: RBA - Fredy Ruterana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND