RFL
Kigali

Tokyo 2020: Mugisha Moise ntiyasoje isiganwa ryegukanwe n’umunya-Colombia Richard Carapaz

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/07/2021 14:56
0


Ku munsi wa mbere asiganwa mu muhanda ku ntera y’ibilometero 234 mu mikino Olempike 2020 ikomeje kubera mu Buyapani, Umunyarwanda Mugisha Moise ntiyahiriwe n’uyu munsi kuko atabashije gusoza isiganwa.



Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, imikino Olempike 2020 yakomeje hakinwa umukino w’isiganwa ry’amagare ryo mu muhanda mu cyiciro cy’abagabo, aho bakoze intera y’ibilometero 234 kuva i Fuji berekeza i Tokyo.

Uyu munsi ntiwahiriywe na gato umunyarwanda Mugisha Moise wari uhanzwe amaso n’abanyarwanda, kuko atigeze asoza intera y’ibilometero 234 bagombaga gusiganwa.

Uyu mukinnyi uyu w’imyaka 23 y’amavuko, ari mu bakinnyi 41 batasoje isiganwa nyuma yo gukora impanuka nk’uko byagenze no ku bandi barimo Umwongereza Geraint Thomas n’Umubiligi Greg Van Avermaet watwaye umudali wa Zahabu mu 2016.

Umunya-Equateur Richard Carapaz w’imyaka 28, yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere akoresheje amasaha atandatu, iminota itanu n’amasegonda 28.

Uyu mugabo watwaye Giro d’Italia mu 2019, akaba uwa gatatu muri Tour de France 2021, yacomotse mu bilometero bitandatu bya nyuma ubwo yari kumwe n’Umunyamerika Brandon McNulty wabaye uwa gatandatu.

Umunya-Slovienia Tadej Pogačar watwaye Tour de France inshuro ebyiri ziheruka, yatwaye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu ubwo yagereraga rimwe ku murongo n’Umubiligi Wout Van Aert watwaye umudali wa Feza.

Isiganwa ry’uyu munsi ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 126 bifuzaga kwegukana imidali muri iyi mikino.

Uko 10 ba mbere bakurikiranye:

1 Carapaz Richard Ecuador 6:05:26
2 Van Aert Wout Belgium 1:07
3 Pogačar Tadej Slovenia ,,
4 Mollema Bauke Netherlands ,,
5 Woods Michael Canada 275 ,,
6 Mcnulty Brandon United States ,,
7 Gaudu David France 175 ,,
8 Urán Rigoberto Colombia ,,
9 Yates Adam Great Britain ,,
10 Schachmann Maximilian Germany 1:21

Mugisha Moise ntiyasoje ibilometero 234 mu mikino Olempike

Umunya-Colombia Carapaz niwe wegukanye umudali wa zahabu







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND