RFL
Kigali

Rubavu: Umuturage yafatanywe udupfunyika 500 tw’urumogi mu mufuka urimo ibirayi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:24/07/2021 12:26
0


Umuturage witwa Muhawenimana Jeannette w’imyaka 25 y’amavuko, yagerageje guhisha urumogi mu birayi abapolisi bamufata atageze ku mugambi we wo kuruzana i Kigali.



Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga yafashe uwitwa Muhawenimana Jeannette w’imyaka 25, yafatanwe udupfunyika 500 tw’urumogi yari yahishe mu mufuka urimo ibirayi. Yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze mu Kagari ka Kiremera, Umudugudu wa Bisesero. Yafashwe ategereje imodoka zitwara imitwaro kugira ngo zimuzane mu Mujyi wa Kigali ari naho yari azanye urwo rumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bari bamenye amakuru ko Muhawenimana afite umugambi wo kujyana urumogi mu Mujyi wa Kigali hahita hategurwa igikorwa cyo kurumufatana.


Yagize ati” Hari amakuru yari yatanzwe n’abaturage ko Muhawenimana ashobora kuba acuruza urumogi, bari bafite amakuru ko hari umuntu ashaka kurushyira mu Mujyi wa Kigali aruvanye mu Karere ka Rubavu. Abapolisi bamufashe atarasohoza uwo mugambi, kuko bamufashe agitegereje imodoka itwara ibirayi mu Mujyi wa Kigali ngo zimutware.”

Yakomeje avuga ko abapolisi bakimara kumufata basutse hasi ibirayi basanga yahishemo udupfunyika 500 tw’urumogi. Yahise ashyikirizwa Urwego  rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo akurikiranwe.

Muhawenimana amaze gufatwa yavuze ko urwo rumogi aruhabwa n’undi muntu  urukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), nawe akaba yari afite umukiriya arushyiriye uba mu Mujyi wa Kigali. Muhawenimana akaba ari inshuro ya kabiri afatiwe mu cyaha cyo gucuruza urumogi,CIP Karekezi yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari umuntu bakekaho gukoresha ibiyobyabwenge, yashimiye abaturage barimo gufasha Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Inkomoko: Police.gov.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND