Kigali

Bobi Wine yakuriye inzira ku murima Jose Chameleone amushinja gupfundapfunda imitwe asabiriza amafaranga Leta yitwaje abahanzi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/07/2021 12:23
0

Nyuma y'aho Jose Chameleone ashinze umuryango UMA agamije guhuriza hamwe abahanzin bakomeye bakaka inkunga Leta ngo babashe kwiteza imbere, iki gitekerezo abahanzi bamwe barimo Bobi Wine bacyamaganiye kure bavuga ko Chameleone ashaka amafaranga yitwaje gusabira abahanzi.



Chameleone ni umwe mu bahanzi b'abanyabigwi muri Afuruika y'iburasirazuba bikaba akarusho muri Uganda akomokamo. Mu minsi ishize ni bwo yatangaje ko yatangije ishyirahamwe ry'abahanzi, Uganda Musicians Association (UMA) kugira ngo babashe gushyira hamwe bajye baka n'inkunga Leta mu gihe byabaye ngombwa. Abahanzi barimo, Nina Roz, bebe Cool , Bobi Wine n'abandi bavugaga ko badashaka kuba abasabirizi bityo ko Chameleone yahagarika umushinga we.


Bobi Wine asanga Chameleone ashaka gusuzugura abahanzi akabagira abasabirizi, amusaba kureba gushakisha aho bidashoboka yitwaje ko ari ugufasha abahanzi. Bobi Wine yavuze ko Ishyirahamwe ry’umuziki rya Uganda 'Uganda Musicians Association' (UMA) ari agatsiko k’abasabirizi akamagana abahanzi bagenzi be bahora bapfukama imbere ya guverinoma kugira ngo babafashe babone amafaranga.


Chameleone yasubije Bobi Wine ko n'ubwo yasabiriza akabona amafaranga ariyo atanga ibyishimo ku bantu iteka. Yagize ati: "Amafaranga ni imibare kandi imibare ntizigera irangira. Niba bisaba amafaranga kugira ngo wishime, amahirwe yawe yo kwishima ntazigera arangira".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND