RFL
Kigali

Rukundo Dennis wavugwaga muri Rayon Sports yerekeje muri AS Kigali avuye muri Uganda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/07/2021 9:47
0


Myugariro w’iburyo mu ikipe y’igihugu Amavubi, wakiniraga Police FC yo muri Uganda, Rukundo Dennis, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali, nyuma y’iminsi bivugwa ko ari mu biganiro na Rayon Sports.



Uyu mukinnyi wari kapiteni w’ikipe ya Police FC yo muri Uganda, yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri agiye kuyikinira nyuma y’igihe kitari gito amaze muri Uganda.

Mu minsi ishize nibwo amakuru yasakaye avuga ko Dennis ari ku muryango winjira muri Rayon Sports, dore ko ibiganiro byari birimbanyije ariko impande zombie ntizahuza ku ngingo zimwe na zimwe, bituma uyu myugariro aterekeza muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Ntabwo bwari ubwa mbere uyu muikinnyi avugwa muri Rayon Sports, kuko mu 2020 nabwo byavuzwe ko yifuzwa cyane na Rayon Sports ariko birangira yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yo muri Uganda yakiniraga.

Uyu mukinnyi wakiniye APR FC yo mu Rwanda mu myaka ishize, yari aasigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Police FC yo muri Uganda, ariko ibiganiro iyi kipe ndetse n’umukinnyi ubwe bagiranye na AS Kigali byatumye yemera kumurekura.

Dennis yari mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti u Rwanda rwakinnye na Central Africa muri Gicurasi uyu mwaka, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent akeneye mu bwugarizi bw’Amavubi.

Rukundo akina ku ruhande rw’iburyo yugarira, akaba ari umukinnyi ukunda kuzamuka cyane atera imipira ishobora kubyara amahirwe y’igitego isaha n’isaha.

Uyu ni umwe mu bakinnyi bazafasha cyane AS Kigali mu mwaka utaha w’imikino, by’umwihariko mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup iyi kipe izakina ihagarariye u Rwanda.

Rukundo Dennis wari kapiteni wa Police FC yo muri Uganda yerekeje muri AS Kigali

Rukundo yari afatiye runini ubwugarizi bwa Police FC yari abereye kapiteni

Dennis yakiniye APR FC

Rukundo Dennis akinira ikipe y'igihugu Amavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND