RFL
Kigali

Bidasubirwaho AS Kigali yemeje Butera Andrew ukubutse muri APR FC nk’umukinnyi wayo mushya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/07/2021 14:38
0


Butera wari umaze imyaka icyenda akinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu, yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali ku ntizanyo y’umwaka umwe yari asigaje muri APR FC.



Uyu mukinnyi ukunda gukinishwa mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, yageze muri APR FC mu 2012, gusa magingo aya ntiyari akibona umwanya wo gukina, nyuma y’imvune zagiye zimwibasira mu bihe bitandukanye. 

Butera yatangaje ko yerekeje muri AS Kigali kwirwanaho nyuma y'uko yifujwe na Rutsiro FC, abona ko urwego ariho atagize icyo akora umupira we uri kugana ku iherezo.

Uyu mukinnyi kandi yavuze ko kwerekeza m,uri AS Kigali yabitekerejeho bihagije ndetse anagirwa inama n’abantu batandukanye, agahebuzo yanahamagawe n’umutoza Eric Nshimiyimana amubwira ko amwifuza mu ikipe ye, niko gufata umwanzuro wo kuyerekezamo.

Butera yari asigaje amasezerano y’umwaka umwe muri APR FC, ari nawo yatijwe muri AS Kiali.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, AS Kigali yavuze ko yishimiye gutangaza Butera Andrew nk’umukinnyi wabo mushya, ndetse banamuha ikaze.

Butera ni umwe mu bakinnyi bafite impano y’umupira w’amaguru ushobora gukinishwa ku myanya itandukanye kandi agatanga umusaruro, akaba agiye gufasha iyi kipe mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup izitabira umwaka utaha.

Butera Andrew yasinye amasezerano y'umwaka muri AS Kigali

Butera yari amaze imyaka 9 akinira APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND