RFL
Kigali

Dore ibyiza byo gukundana n’umuntu uri kure yawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/07/2021 12:55
0


N'ubwo abantu benshi usanga batabona kimwe ibyo gukundana n’umuntu ukuri kure (long distance relationships) ndetse abenshi bakabyanga urunuka bitewe n'uko mutabonana uko mubyifuza, burya hari n’ibyiza byabyo.



Urubuga Wikihow rugaragaza ibyiza byo gukundana n’umuntu ukuri kure ku buryo mubonana buri wese yifuza undi.

1. Ntabwo umuburira akanya

Iyo uzi ko umuntu mukundana aba kure, ukora uko ushoboye ukamuha agaciro, uko akazi kaba kameze kose ntiwabura umwanya wo kumuvugisha.

2. Byongera icyizere

Icyizere ni ikintu cy’ingenzi hagati y’abakundana kugira ngo urukundo rwanyu rurambe, iyo uzi ko umuntu aba kure yawe bigufasha gukuza icyizere. Iyo rero uri kure y’uwo ukunda biba bigusaba kugabanya kumukeka ahubwo ukamwizera

3. Umenya ko urukundo rudashingiye ku kuryamana gusa

Icyiza cyo gukundana n’umuntu uri kure yawe nuko umenya gutandukanya urukundo n’imibonano mpuzabitsina. Muri iri iyi minsi bamwe mu bakundana bumva ko urukundo rushingiye ku kuryamana, nyamara ikiba gihangayikishije ku bantu bakundana bari kure si uburyo umwe ataryamana n’undi ahubwo ni uburyo amarangamutima yabo atuma bahora bameze nk’aho bari kumwe.

4. Ubona umwanya wo kwiteza imbere

Umuntu ufite umukunzi kure ye usanga atera imbere abyigejejeho nta kwishingikiriza ku mukunzi we, abasha kandi kwigenga nta gendere buri gihe ku bitekerezo by’uwo bakundana. Hari n'ubwo biguha umwanya wo gukora ibyo ukunda utari kubonera umwanya iyo muza kuba muhorana n’inshuti yawe, nko guteka n’utundi turimo tugushimisha.

5. Bituma ushyiramo imbaraga

Iyo inshuti yawe iri kure bituma urushaho gukora cyane kugira ngo nimunabonana uzabe ukimubereye utaramuhararutswe. Ntabwo utakaza umwanya mupfa utuntu tw’ubusabusa, niyo muhuye buri wese aba afite ibyo kuganira no kunguranaho ibitekerezo.

6. Kuganira biba byiza

Kugira ngo urukundo rwa kure rurambe kuganira no guhanahana amakuru bigomba kwitabwaho kuko niyo nzira iba ishoboka kugira ngo mukomeze kurambana. Usanga abantu bakundana bari kure, buri munsi baba bafite uburyo bavuganamo, bahanahanamo amakuru bakarushaho kwishimana.

7. Uhinduka umwizerwa

Uba umwizerwa iyo uri kure y’uwo mukundana, ntabwo wifata uko ubonye kuko uba uvuga uti nubwo hari abandi nshobora kuba nakundana nabo ariko abimenye yavuga ko mbitewe nuko ari kure. Icyo gihe uritwararika kandi bituma uhinduka umwizerwa kuri we kuko niyo yabaza abandi asanga utarahindutse.

8. Iyo mwabonanye murishimana kakahava

Iyo bibaye ngombwa abakundana umwe aba kure y’undi bagahura barishimana, bakaganira ,bagaseka , nta kanya kabo gapfa ubusa. Umwanya wose bawubyaza umusaruro bakishimira ubuzima kandi ntihabeho guhararukanwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND