Umusore witwa Silumesii yiyahuye anyoye uburozi, atangiye gusamba ashyira nomero ye kuri Facebook ngo inshuti ze zimuhamagare zumve uko ari gupfa. Amakuru avuga ko gufata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima ngo byatewe n’umukobwa bakundanaga yari yarimariyemo nyuma akaza kumwanga bagatandukana.
Nyakwigendera yitwa Silumesii akaba ari umusore wakomokaga
muri Nigeria. Yaguze umuti wica arawunywa maze atangiye gusamba ashyira nomero
ku rukuta rwe rwa Facebook asaba abakunzi be babyifuza ko bamuhamagara bakumva uko ari kurira mu
minota ye ya nyuma ari gupfa.
Iyi nomero yayiherekeje amafoto agaragaza ko yamaze kunywa uwo muti ndetse yatangiye guta inkonda mu by'ukuri ageze habi amaze kuzahazwa n’uburozi yariye. Nyuma yo gushyiraho nomero yanditse asaba imbabazi inshuti ze nyuma aza no kubwira nyina ko agomba gukomera kuko ntacyo aramira yakererewe. Yagize ati ”Mama ukomere, wanyifurije ibyiza iteka ariko ubu ntacyo ukiramira”.
Silumesii gufata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima ngo byatewe
n’umukobwa bakundanaga yari yarimariyemo nyuma akaza kumwanga bagatandukana.
TANGA IGITECYEREZO